Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubukungu Bwa Tanzania Bwifashe Neza Kurusha Ubwa Kenya, Ntibisanzwe!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubukungu Bwa Tanzania Bwifashe Neza Kurusha Ubwa Kenya, Ntibisanzwe!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2022 9:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yaraye itangajwe na kimwe mu bigo bya Kenya bikora ibarurishamibare, yerekana ko ibyo iki gihugu gitumiza muri Tanzania byazamutse cyane kurusha ibyo koherezayo. Ni imibare yasesenguwe guhera muri Nzeri, 2021ariko yatangiye gukusanywa muri Nyakanga uyu mwaka.

Ibi byerekana ko ubukungu bwa Tanzania buri kuzamuka kurusha ubwa Kenya kuko ibyo Kenya ikenera muri kiriya gihugu ari byo byinshi kurusha ibyo yoherezayo.

Ni igihombo cyabazwe basanga ni Miliyari 9.15 Ksh.

Ibyo Kenya itumiza muri Tanzania byageze kuri Miliyari 39.68 Ksh ni ukuvuga Miliyari 800 z’amashilingi ya Tanzania  bita Tsh mu mpine.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni umubare wazamutse guhera muri Mutarama kugeza muri Nzeri, 2021.

Ikigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare Kenya National Bureau of Statistics  nicyo gitangaza iyi mibare, kikavuga ko iriya mibare yazamuwe n’uko abacuruzi ba Kenya bakenera ibicuruzwa biva muri Tanzania birimo ibinyampeke, imbaho, imboga n’imbuto, impu z’amatungo, impapuro n’ibindi.

Ibyatumijwe muri kiriya gihugu byariyongereye bigera ku 101.76%  mu gihe ibyo Tanzania itumiza muri Kenya byo byagabanutse ku kigero cya 34.81%.

Ni inshuro nke mu bukungu bw’ibihugu byombi aho Tanzania igira urwunguko runini kurusha Kenya binyuze mu byo abaturage b’ibihugu byombi bahahiranira.

Ibyo Kenya yoherereza Tanzania birimo imiti, ibikoresho bya pulasitiki, ubutare n’ibyuma.

- Advertisement -

N’ubwo ari uko bimeze ariko, abasesengura ubukungu na politiki muri karere k’Afurika y’i Burasirazuba bavuga ko umubano  umeze neza hagati ya Kenya na Tanzania.

Umwe muri bo yitwa Adan Mohamed, uyu akaba ashinzwe imibanire y’ibihugu bigize EAC.

Yabwiye Business Daily ati: “ Mu gusuzuma imibanire y’ibihugu bigize aka Karere, ubona ko ibintu biri  kujya mu buryo gahoro gahoro. Tanzania ibanye neza na Kenya kandi ibi niko byagombye kumera mu bihugu by’aka Karere.”

Adan Mohamed avuga ko ikintu abanyapolitiki bo muri EAC bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga ni ukwirinda ko ibibazo bya Politiki byagira ingaruka ku mihahiranire hagati y’ibihugu by’aka Karere.

Kuba imihahiranire hagati ya Tanzania na Kenya ( nibyo bihugu bikize kurusha ibindi muri EAC) imeze neza muri iki gihe, hari abavuga ko bifitanye isano itaziguye n’ibiganiro biheruka guhuza Perezida Uhuru Kenyatta na mugenzi we Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania.

Suluhu niwe wafashe iya mbere asura Kenya, rukaba ari narwo rugendo rwa mbere yakoze kuva yasimbura John Pombe Joseph Magufuli.

Mu biganiro yagiranye na Kenyatta, Suluhu yavuze ko yifuza ko imiterere y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ica mu mujyo, bigafasha abacuruzi ku mpande zombi gukora nta rwicyekwe cyangwa akangonorwa gaterwa n’uko abacuruzi bo ku ruhande rumwe bashobora kubangamira abandi kubera inyungu runaka.

Suluhu yaganiriye kenshi na Uhuru

Amateka y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi yerekana ko  bwari ubucuruzi buhoramo induru, bamwe bashinja abandi kutubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga ubucuruzi.

Rimwe Kenya yashinjaga Tanzania kuyoherereza sima itujuje ubuziranenge, ikindi gihe Tanzania igashinja Kenya kuyiha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitujuje ubuziranenge birimo amata n’ibiyakomokaho, gutyo gutyo…

Kenya National Bureau of Statistics ivuga ko imibare y’ibyo Kenya itumiza muri Tanzania yatangiye kwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2021.

Tanzania yatangiye kubyungukiramo.

Ikinyuranyo cy’ibyo Kenya itumiza muri Tanzania nibyo yoherezayo cyageze kuri miliyari 1.24 Ksh mu gice cya kane cy’igihembwe cy’ingengo y’imari, kigera kuri miliyari 1.84 mu gice cya kabiri cya kiriya gihembwe ndetse na miliyari 6.07Ksh hagati ya Nyakanga na Nzeri, 2021.

Tanzania rero ubu nicyo gihugu cyo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba cyageze ku mutungo uruta uwa Kenya nk’uko imibare ya cya kigo gishinzwe ibarurishamibare muri Kenya twavuze haruguru ibyerekana.

Kenya irusha urwunguko ubukungu bwa Uganda rungana na miliyari 35.81Ksh, ikarusha u Rwanda urwunguko rwa miliyari 16.57 Ksh.

Bikomeje nk’uko byagaragaye muri iriya raporo, byaba bivuze ko mu gihe kiri imbere Kenya yazatuma muri  Tanzania hahangwa imirimo myinshi kugira ngo inganda z’aho zikore cyane ibone[Tanzania] ibyo yoherereza Nairobi.

Uko bimeze kose ariko, Kenya ni igihugu gikize kurusha ibindi mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Ibiri kugaragara muri iki gihe ni ingaruka z’amasezerano yo kunoza imikorerwe y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi yasinywe hagati ya Perezida Suluhu na Kenyatta akaza gukurikirwa n’ibiganiro byabaye hagati yaba Minisitiri b’ubucuruzi mu bihugu byombi ni ukuvuga Betty Maina (Kenya) na Prof Kitila Mkumbo( Tanzania).

Ibiganiro hagati y’aba bayobozi bombi byabereye i Arusha muri Tanzania.

Ibi biganiro byaje gukurikirwa n’inama nyunguranabitekerezo hagati y’abashoramari ku mpande zombi, izi nama zikaba zarabereye i Dar es Salaam muri Nyakanga, 2021.

Bimwe mu byo bemeranyijeho ni ugukuraho inzitizi zabuzaga abacuruzi ba buri ruhande gukorera mu kindi kigo bisanzuye.

Ni inzitizi bita non-tariff barriers.

TAGGED:featuredKenyaPerezidaSuluhuTanzaniaUbucuruziUbukunguUhuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igihe Umuntu Amara Yitwa Ko Yakingiwe COVID-19 “Byuzuye” Cyatangiye Gusubirwamo
Next Article Indwara Flurona: COVID-19 Yiyongereyeho Ibicurane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?