Ubukungu Bw’Afurika Yo Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara Burasubira Inyuma-IMF

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, kivuga ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ifite ibibazo by’uruhuri bituma n’intambwe y’ubukungu yari itangiye gutera ikomwa mu nkokora. Ibikomeye kurusha ibindi ni ibibazo bya politiki bituma abaturage badakora ngo biteze imbere, ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere ndetse n’ubukungu bw’isi muri rusange butifashe neza.

Mu gihe hari abibwira ko kuba COVID-19 yaragabanutse ku rwego rugaragara, byaratumye ubukungu bw’isi muri rusange n’ubwa Afurika by’umwihariko buzamuka, abahanga bo mu kigenga mpuzamahanga cy’imari bo bavuga ko atari uko bimeze.

Bavuga ko bwagabanutseho 1% kuko  mu mwaka wa 2021 bwazamutse kuri 4.7% ariko ubu bukaba buri 3.6%.

Kuba ibiciro bizamuka ku isi bituma n’amafaranga yo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara atakaza agaciro.

- Kwmamaza -

Ibizamuka cyane kurusha ibindi ni iby’ibiribwa, ndetse n’iby’ingufu zikoreshwa mu binyabiziga bitwara abantu n’ibindi kandi rero ibi nibyo moteri y’ubukungu bushingiye ku nganda n’ubwikorezi.

N’ubwo Politiki zimwe z’ibi bihugu zikoze neza kandi zigamije kuzamura ubukungu, imbogamizi ni uko nta kintu kinini ibyo bihugu byahindura ku bibera ku isi.

Ikindi ni uko n’imyenda ibihugu bisanzwe bifitiye ibihugu bikize, byananiwe kuyishyura ndetse ngo bimwe byarasonewe.

Imibare igaragaza kandi ko 12% by’abatuye Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bazaba bashonje.

Gusonza ntibivuze ko bazaba barazahaye ahubwo bivuze ko batazaba bafite ibiribwa n’ibinyobwa bihagije haba bo ndetse n’ingo zabo.

12% ivugwa na IMF ingana n’abaturage Miliyoni 123.

Leta zigirwa yo gukora ibishoboka byose abaturage bazo bakabona ibiribwa bihagije, kandi ubukungu bushingiye ku mari nabwo bugatezwa imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version