Umubano W’u Rwanda Na UN Ni Umubabaro UVANZE N’Ibyishimo

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo kwizihiza imyaka 60 u Rwanda rumaze mu Muryango w’Abibumbye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta avuga ko umubano w’impande zombi waranzwe n’ibibazo ariko n’ibisubizo ubu bishimishije buri ruhande.

Mu mwaka wa 1994 abari bahagaririya UN mu Rwanda birengagije gutabara Abatutsi bicwaga na Leta yakoresheje abitwaga Interahamwe ngo babatsembe.

Icyo gihe uyu muryango wayoborwaga na Boutros Boutros Ghali wawutegetse guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 1996.

Ni ikibazo cyari gikomeye kubera ko kudahagarika buriya bwicanyi byatumye hari inzirakarengane zirenga miliyoni y’Abatutsi zihasiga ubuzima.

- Kwmamaza -
Boutros Boutros Ghali

Ubuyobozi bwayihagaritse bwubatse inzego zatumye u Rwanda  ruba igihugu cyiyubashye k’uburyo muri iki gihe kiri mu bya mbere ku isi bifite abagabo n’abagore benshi bagiye kugarura amahoro ahandi ku isi.

Mu ijambo rya Minisitiri Dr. Vincent Biruta avuze ko muri iki gihe umubano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye ari mwiza kandi utanga icyizere.

Ni umubano avuga ko wagiriye Abanyarwanda akamaro mu ngeri zitandukanye kandi byatumye babaho neza muri rusange.

Ati: “ Ubu turizihiza imyaka 60 y’umubano hagati y’u Rwanda na UN.  Ni umubano waranze amateka yacu yaranzwe n’ibihe bibi ndetse n’ibyiza. Amasomo twabivanyemo yatumye dushyiraho uburyo bw’imibanire iboneye kandi itunyuze twese.”

Biruta avuga ko u Rwanda rwerekanye ko igihugu gishobora gukora kikiteza imbere kandi rugira uruhare rwiza mu bibera hirya no hino ku isi mu ngeri zitandukanye.

Avuga ko u Rwanda rwishimira kuba umufatanyabikorwa mwiza na UN.

Ibi kandi byagarutsweho na Bwana Gomera Maxwell uhagarariye UN mu Rwanda.

Nawe avuga ko gukoranaa n’u Rwanda  ari ingenzi kubera ko rufasha mu rukemura ibibazo biri aho rwoherejwe.

Avuga ko uretse ibibazo by’umutekano, u Rwanda rugira uruhare mu kugarura, hari n’ibindi bikorwa rukora bijyanye no gutuma isi iba ahantu heza ho gutura no kwishimira.

Gomera avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza ku mahanga rwo kutadohoka, ahubwo abantu bagaharanira kureba ejo hazaza bafite icyizere.

Taliki 01, Nyakanga, 1962 nibwo u Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango wa UN.

Inyandiko yemerera u Rwanda kwinjira muri UN

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version