Ubugiraneza Ni Ingenzi Ariko Umunyafurika Agahitamo Ikimufitiye Akamaro- Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abagiraneza, African Philanthropy Forum ko n’ubwo ibikorwa by’ubugiraneza ari ingenzi mu mibanire y’abantu, ariko ngo Abanyafurika bagombye kumva ko ibibakorerwa byose byagombye gushingira ku cyifuzo cyabo cyo kugira ejo heza hiyubashye.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo abantu bakenera amafaranga ngo bakore biteze imbere kandi kubafasha kuyabona nabyo bikaba ntacyo mu by’ukuri bitwaye, ariko ngo agaciro k’uyahabwa gakwiye kuza imbere.

Avuga ko uhabwa amafaranga aba agomba kubigiramo uruhare, ntafatwe nk’uwo guhabwa gusa.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ufashwa nawe agomba guhabwa ijambo kuko aba afite agaciro

Ihuriro nyafurika ry’abagiraneza, The African Philanthropy Forum, ni umuryango mugari w’abagira neza bo muri Afurika bagamije gufasha abandi kugera ku ntego zabo z’ejo hazaza.

- Advertisement -

Ku rubuga rwabo banditse ko bagamije iterambere n’ijambo ry’Umugabane w’Afurika muri rusange.

Bavuga ko bifuza ko inkunga itangwa n’Abanyafurika yazasimbura inkunga amahanga aha Afurika, iyi ntego ikazaba yaragezweho mu mwaka wa 2030.

Bemeza ko bashaka kuzaba bafite byibura Miliyari $42 muri uriya mwaka.

Umuryango The African Philanthropy Forum (APF) washinzwe mu mwaka wa 2014.

Muri iki gihe, uyu muryango ukorera mu Rwanda, muri Nigeria, muri Maroc, muri  Tanzania, muri Uganda, mu Misiri, muri Cameroun, muri Ghana, muri Ethiopia no muri Afurika y’Epfo.

Kugeza ubu ugizwe n’abagiraneza 950.

Mu ijambo rye kandi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze  hakiri byinshi byo gukora kugira ngo u Rwanda rugere ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo nabagore mu buryo busesuye.

Icyakora ngo hari intambwe ndende yatewe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version