Ubukungu Bw’u Rwanda Buzazamukaho 7%-PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwa nyuma ya COVID-19 bwihagazeho.

Imibare yahaye abagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi,  igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2021 bwagiye buzamuka ku kigero cyiza.

Ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, ubukungu bwarwo bwaraganutse cyane kuko bwagiye munsi ya -3.4%.

Byatewe n’ishyirwa mu bikorwa by’ingamba zo gukumira ko abantu banduzanya zirimo na Guma mu Rugo.

- Advertisement -

Indege ntizagurukaga, imodoka ntizavaga mu bipangu no mu magaraje, amasoko yari yarafunze, ibintu hafi ya byose bikorerwa kuri murandasi.

Minisitiri w’Intebe atangaza ko gahoro gahoro Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kuzahura ubukungu kandi zatanze umusaruro.

Uwo musaruro wagaragajwe n’uko mu bihe binyuranye, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 8% mu myaka itatu ishize.

Ngirente yavuze ko urugero ari uko mu mwaka wa  2021, ubukungu bwazamutse ku 10,9%.

Mu mwaka wa 2022, bwazamutse kuri 8,2%, mu gihe byitezwe ko mu 2023, ubukungu buzazamuka kuri 7%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yatangaje ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwahanze imirimo mishya ibihumbi 590.

Ni mu gihe muri gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1, intego yari uguhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.

Bivuze ko rwarengeje intego ho imirimo 390,000.

Ibirambuye kuri iri zamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya COVID-19 mu nzego zitandukanye zabwo Taarifa izabibagezaho nkuru ziri bukurikire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version