Bavuga ku ‘utabizi yicwa no kutabimenya’ kandi uku ni ukuri ku ngingo nyinshi. Ku byerekeye imiririre iboneye, ingo zo mu cyaro cyo mu Rwanda zimaze igihe zihugurirwa uko bategurira abana indyo yuzuye no kubarinda umwanda, byose bigakorwa hagamijwe kubarinda igwingira.
Ahagaragaraye igwingira naho ababyeyi bahugurwa uko imirire iboneye yafasha abana kuva mu buzima bubi buterwa no kurya nabi.
Umwe muri abo babyeyi yitwa Alice akaba afite abana umunani.
Kubyara no kurera abana bangana batyo byamubereye ingorane kugeza ubwo bucura bwe yaje kugwingira azize kubura indyo ihagije kandi yuzuye.
Nyina yahisemo kujya kwigana n’abandi bagore, bahugurwa uko indyo iboneye itegurwa.
Nyuma y’igihe runaka, yaje kugira ubumenyi nyakuri bwamufashije kuvugurura uko yatekaga, bituma abana be batangira kwijajara, ubuzima buba bwiza.
Yagize ati: “ Kutamenya uko indyo nziza itegurwa byagize ingaruka ku rubyaro rwanjye. Byatumye abana bananuka baragwingira birambabaza”.
Ubumenyi yakuye mu marerero bwatumye afatanya n’umugabo we batangira gushakira abana babo ibyo kurya bikungahaye ku ntungamubiri.
Alice avuga ko mu kwiga imitegurire iboneye y’ibyo kurya bise cyane ku byubaka umubiri, ibitanga imbaraga n’ibirinda indwara.
Mu rwego rwo kunoza imirire, yavuze ko bagiriwe inama yo gushyiraho akarima k’igikoni.
Ni akarima gahingwamo imboga zo kunganira imirire y’abana bitabaye ngombwa ko urugo rujya kuzihaha.
Undi mugabo witwa Antoine nawe yemeza ko kutagira indyo ihagije kandi iboneye byagwingije urubyaro rwe.
Icyakora ashima ko yaje kugira ubwenge bwo kwegera abandi babyeyi bakajya kwiga uko gutekera abana indyo nziza bikorwa.
Ni amasomo we na bagenzi be bahawe ku bufatanye n’abo mu Muryango Plan International Rwanda ifatanyije na Caritas Rwanda.
Muri uko guhugurwa kandi yabaga ari kumwe n’umugore we witwa Béatrice.
Bombi bashima ko amasomo baherewe muri ayo marerero yatumye abana babo badahitanwa n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi.
Amarerero ababyeyi bavugwa muri iyi nkuru bahuguriwemo ni amwe mu yandi akorera muri Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru.
Yose hamwe ni 96, akaba yita ku bana 2,406 barimo abahungu 1,224 n’abakobwa 1,182.
Hari kandi n’amarerero 10 akorera mu bigo by’amashuri y’incuke arererwa mo abana 678 barimo abahungu 317 n’abakobwa 361.
Abarererwa aho hose bahabwa uburezi bushingiye ku mirire iboneye, isuku n’isukura, kurinda abana bose no kutagira uwo baheza, gutegurira abana ishuri no kuribashyiramo bakiri bato no guhugurira ababyeyi kumenya uko umwana ahabwa uburezi bumwubaka.
Ababyeyi bitabira ayo marerero bahugurwa ku nyigisho zo kumenya kwizigamira no kuba nyamutegera akazaza ejo.