Uburanira Kazungu Denis Yamusabiye Igihano Gito

Me Murangwa Faustin uburanira Kazungu Denis yasabye urukiko kuzaca inkoni izamba rugahanisha umukiliya we igihano gito kubera ko yemera ibyaha aregwa kandi akaba asaba imbabazi.

Kazungu Denis aregwa ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi yakoreye abagera kuri 14.

Yarezwe n’urundi rubanza rwo gusambanya umugore ku ngufu.

Mu Ukwakira, 2023 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregewe Kazungu Denis.

Kazungu yitabye urukiko yambaye nk’imfungwa, aza yunganiwe na Me Faustin Murangwa yaje yambaye umwambaro uranga imfungwa, akaba yunganiwe na Me Murangwa Faustin.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumurega ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2022.

Mu gusobanura ibirego byabwo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abantu Kazungu Denis yicaga yabanzaga kubashuka akabajyana iwe ngo agiye kubaha akazi.

Iyo bamaraga kugera iyo, yabateraga ubwoba ko abica kandi ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo yababwiraga.

Niyo mpamvu bamuhaga amafaranga bakamwandikira ko bamugurishije inzu zabo n’ibibanza zubatswemo yarangiza akabica.

Umushinjacyaha yasabiye uyu mugabo kuzafungwa imyaka irenga 70 ayibara ashingiye kuri buri cyaha n’igihano cyacyo.

Icyakora yaje kuyivunja mu igifungo cya burundu.

Mu kwiregura Kazungu Denis ntiyavuze byinshi ahubwo yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ntacyo arenzaho.

Yongeyeho ko ubwo yari ari i Mageragere yandikiye RIB ko hari umuntu yishe amushyira hasi y’abandi.

Kazungu yavuze ko asanzwe afite umwana w’imyaka 14 y’amavuko.

Ubwo uwo mwana yabaga ari iwe Kazungu yirindaga kwica cyangwa kwiba ngo undi atazabimenya.

Yavuze ko yakoze ubunyamaswa, ko ibyo yakoze byose atabikoreshejwe n’amaramuko, ngo nta gisobanuro yabibonera.

Nyuma y’ayo magambo yarize asaba imbabazi ababyeyi, abana, Abanyarwanda muri rusange na Perezida Kagame.

Umwunginira yasabye urukiko kuzaca inkoni izamba, rukamugabanyiriza igihano kuko aburana yemera ibyaha kandi agasaba imbabazi.

Abantu barindwi baje mu rukiko kuregera indishyi, abo bakaba ari abagore batatu n’abagabo babiri n’abandi bantu bantu babiri bari bahagarariwe n’umunyamategeko wabo.

Nyiri nzu Kazungu yakodeshaga yasabye indishyi z’amafaranga atishyuwe, no kuba inzu ye yarayambitse isura mbi.

Kazungu yasohowe mu Rukiko arinzwe cyane nk’uko yaje, urubanza rwe rukazasomwa taliki 08, Werurwe, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version