Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburayi Buhangayikiye Ko Amerika Igiye Kuganira Na Putin
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Uburayi Buhangayikiye Ko Amerika Igiye Kuganira Na Putin

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 February 2025 10:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Cyumweru gitaha abayobozi bo mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi barateganya guhurira mu Bufaransa bakigira hamwe uko bakunga ubumwe imbere y’Uburusiya bubanye neza na Amerika ya Trump.

Abanyaburayi bavuga ko ari ngombwa ko muri iki gihe bahura bakigira hamwe uko bakomeza gukorana no mu gihe Amerika yaba ibatereranye mu ntambara Uburusiya bushobora kuzabashozaho.

Mu minsi ishize Perezida Donald Trump yatangaje ko yaganirije Vladmir Putin uko intambara igihugu cye kimaze hafi imyaka itatu kirwana na Ukraine yahosha.

Peskov uvugira Guverinoma y’Uburusiya yatangaje ko bishimishije kuba Amerika irebye kure igahagarika imyitwarire yari buzaviramo isi yose akaga.

Na Medvedev wigeze kuyobora Uburusiya nawe yarabivuze, avuga ko ubutegetsi bwa Biden bwari bumaze igihe bukora ikosa rikomeye ryo gukomeza gukora Uburusiya mu jisho.

Ku ruhande rw’Abanyaburayi, Minisitiri w’Intebe w’Ubwomgereza Sir Keir Starmer avuga ko iki ari igihe nyacyo ngo Abanyaburayi bafate ejo hazaza mu ntoki zabo, bamenye uko bakomeza gukorana nk’abanyamuryango ba NATO, badakomeje kurambiriza kuri Amerika.

Hagati aho, intumwa yihariye ya Amerika muri Ukraine iherutse gutangaza ko nta Munyaburayi uzinjizwa mu biganiro byo kurangiza intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya.

Icyakora hari abazagira ibyo bamenyeshwa ariko nta gitekerezo bazabitangaho.

Uruhande rwa Amerika  rutangaza ko mu Cyumweru gitaha abayobozi bakomeye barimo Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bazahurira na bagenzi babo bo mu Burusiya  muri Arabie Saoudite bakaganira kuri iriya ngingo.

Abazahagararira Amerika muri biriya biganiro ni umujyanama wa Trump mu by’umutekano witwa Mike Waltz , intumwa ye mu Burasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff n’abandi bazaba bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio.

Mu Biro bya Trump bavuga ko boherereje Ukraine ubutumire, ariko Perezida wayo Volodymyr Zelensky ahakana ko yabubonye.

Ibiganiro by’amahoro byigeze kuba hagati ya Ukraine n’Uburusiya mu mwaka wa 2015 byiswe Minsk Agreement( byitiriwe Umurwa mukuru wa Belorus witwa Minsk).

Byagarukaga cyane ku buryo bwakoreshwa kugira ngo intara  Uburusiya bwigaruriye mu mwaka wa 2014 zisubizwe Ukraine.

Si Crimea gusa kuko hari n’izindi Ntara n’uduce Uburusiya bwa Putin bwigaruriye muri icyo gihe.

Abadipolomate bo mu Burayi bavuga ko ibyari biteganyijwe muri ariya masezerano bitagezweho kuko  yajemo impande nyinshi zibifitemo inyungu.

Yari amasezerano yatangijwe ku bufatanye bw’Ubufaransa n’Ubudage agamije kureba uko intara za Donbas na Crimea zasubizwa Ukraine ariko byaranze.

Muri iki gihe Ubwongereza bwa Sir Keir buri gukora uko bushoboye ngo buhuze Uburayi bwose bwunge ubumwe mu kwishakamo igisubizo cyatuma bukomeza guhangana n’Uburusiya no mu gihe Amerika yabutererana.

Starmer kandi arateganya, mu mpera za Gashyantare, kuzahura na Perezida Donald Trump bakaganira ku byifuzo bya bagenzi be bo mu Burayi ku byerekeye umubano na Putin.

Yemeza ko azakora uko ashoboye Amerika igakomeza kubana n’Uburayi mu byo bukora byose.

Intego ye ni ugukomeza gufatanya n’Abanyamerika mu kwirinda ko abanzi b’Uburayi bagwiza amaboko bakaba bagira uruhare mu kudurumbanya Uburayi n’Amerika.

Ati : ” Igihe turimo kiradusaba gukora ku buryo umutekano dusangiye uhama, tugahangana n’ibibazo rusange kuri twembi”.

Ubufaransa nibwo bwatumije iriya nama ngo Macron aganire na bagenzi be uko bahuza imbaraga batarambirije kuri Amerika kuko basanga ishobora kuzabataba mu nama.

Abanyaburayi bavuga ko bigoye kumenya neza imikorere ya Donald Trump kuko afata ibyemezo bidasanzwe ubundi agategereza ikizavamo.

Ubwo buryo bwe nibwo bwakuye benshi umutima, basanga gukomeza kwiringira ko Amerika izakomeza gufasha Uburayi mu bibazo byayo byaba ari ukwishuka.

Perezida Zelensky aherutse kuvuga ko byaba byiza Uburayi bukoze igisirikare kimwe gishobora guhangana n’Uburusiya.

Yabivugaga ashingiye ku makenga y’uko, uko bigaragara, Amerika ishobora kuzabatererana mu gihe bazaba bayikeneye.

Perezida wa Ukraine yabivuze ahereye ku byo Visi Perezida wa Amerika JD Vance aherutse kuvugira mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano ku isi iherutse kubera mu Budage yiswe Munich Security Conference.

JD Vance yavuze ko ibyo umubano wa Amerika n’Uburayi wari ushingiyeho mu myaka myinshi yatambutse, ubu byahindutse.

Yasaga n’ushaka kuburira Abanyaburayi ko bagomba koga magazi kuko amazi atakiri yayandi

Birasa n’aho uwo muburo Zelensky yawumvise vuba ahita atanga inama yo gukora igisirikare kimwe cy’Abanyaburayi, gishobora kurinda Uburayi bwose.

TAGGED:AbanyaburayiAmerikaBidenIntambaraPutinUburayiUkraineVolodymyr Zelenskyy
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunya Djibouti Mahmoud Ali Youssouf Niwe Watorewe Kuyobora Afurika Yunze Ubumwe
Next Article Goma: Amafaranga Yarabuze, M23 Irashaka Uko Yabikemura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?