Uburayi Buri Gutokombezwa N’Ubushyuhe 

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read

Kuri uyu wa Gatatu igice kirenga kimwe cya kabiri cy’Ubufaransa cyashyizwe mu ibara ritukura kubera ubushyuhe budasanzwe.

Ni ikibazo kiri no muri Esipanye, Ubwongereza, Ububiligi n’ahandi.

Ingo ibihumbi byinshi mu gice cy’Uburengerazuba bw’ahitwa Brittany nta muriro w’amashanyarazi zifite, mu gihe inkongi y’umuriro ikomeye yari yibasiye Akarere ka Maine-et-Loire ariko iza kuzima.

Ibi bibaye nyuma yuko iki gihugu kiri mu gihe iminsi yacyo iri gushyuha cyane k’uburyo kuri uyu wa Kabiri impuzandengo y’ubushyuhe yari dogere selisiyusi 29.8 (85.54°F).

Biteganyijwe ko ubu bushyuhe bukomeye buza gukwira no mu bindi bice by’Uburayi bw’Uburengerazuba kuri uyu wa Gatatu, aho mu bice bimwe by’u Buholandi hashyizweho integuza yo mu ibara rya oranje rwo kwitondera ibihe bishobora guteza akaga.

Kuwa Gatanu mu Buholandi no mu Bubiligi hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru mu gihe mu Budage buteganyijwe kuzazamuka bukagera kuri dogere selisiyusi 40 (104°F) mu mpera z’icyumweru.

Mu minsi mike iri imbere, biteganyijwe kandi ko ubu bushyuhe buzakwira mu Burasirazuba bw’Uburayi, aho ibihugu birimo Pologne, Croatie na Hongrie byamaze gutanga impuruza z’ubushyuhe bukabije buzagaragara mu mpera z’iki cyumweru.

Kugeza ubu, u Bufaransa, Esipanye n’Ubutaliyani ni byo bihugu byibasiwe cyane n’ubu bushyuhe.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yabivuze, abantu 40 bamaze kurohama mu mpanuka zifitanye isano n’ubu bushyuhe kuva ku wa Kane ushize.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bufaransa, Météo France, cyatangaje ko uturere tune twiyongereye ku twari dusanzwe turi mu rwego rutukura guhera saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, bituma umubare w’uturere turi muri uru rwego ugera kuri 58.

Hari n’utundi turere 31 two muri iki gihugu turi mu rwego rwa oranje.

Saa kumi n’imwe za mu gitondo ku isaha y’aho, umujyi wa La Rochelle wo mu Majyepfo y’Uburengerazuba wari wamaze kugira ubushyuhe bwa dogere 29, kandi byari biteganyijwe ko bushobora kugera kuri dogere 43 muri ako karere nyuma y’uwo munsi.

Mu bice byinshi byo mu Burengerazuba bw’u Bufaransa, kuva i Paris kugera muri Brittany, ubushyuhe bwa dogere 39 kugeza kuri 40 bwari buteganyijwe kandi biteganyijwe ko buzakomeza kugeza mu mpera z’icyumweru.

Ku wa Kabiri nibwo ubushyuhe bwageze ku rwego rwo hejuru cyane, aho mu bice bimwe bya Landes mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwageze kuri dogere 44.3.

Biteganyijwe ko guhera ku wa Gatanu hazaboneka agahenge gato, kuko ubushyuhe buzagenda bugabanuka buhoro buhoro mu mpera z’icyumweru.

Icyakora, iri hinduka rizajyana n’imvura y’amahindu ishobora guteza imyuzure n’urubura rwinshi.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo yo mu Bufaransa, Minisitiri ushinzwe umurimo Jean-Pierre Farandou yagize ati: “Ubu turi kumenya ko twahindutse igihugu gishyushye.”

Ubu bushyuhe bwateje ikibazo cya mbere gikomeye cy’ihagarara ry’amashanyarazi mu gihugu, aho ingo zigera ku 68,000 zo mu karere ka Finistère mu Majyaruguru y’Uburengerazuba nta muriro zifite ku mugoroba wo ku wa Kabiri kubera ikibazo cyabaye ku cyuma kitwa ‘transformateur’.

Biteganyijwe ko amashanyarazi atazabonekera hose icyarimwe mbere y’uko umunsi wo ku wa Gatatu urangira.

Ahandi, mu karere ka Maine-et-Loire, abashinzwe kuzimya inkongi barenga 150 boherejwe kurwanya umuriro ukomeye wadutse ku wa Kabiri mu ishyamba rya Breignon riri muri Saint-Macaire-du-Bois.

Abayobozi batangaje ko uwo muriro wazimijwe mu ijoro ryakeye.

Ndetse n’ibice bikurura ba mukerarugendo mu murwa mukuru Paris zahuye n’ingaruka z’ubu bushyuhe.

Ingoro ndangamurage ya Louvre ari yo isurwa n’abantu benshi kurusha izindi ku isi, yatangaje ko guhera ku wa Gatatu kugeza ku wa Gatandatu izajya ifunga saa kumi z’umugoroba aho gufunga saa kumi n’ebyiri.

Louvre yavuze ko inyubako yayo y’amateka “ishobora kwangirika byoroshye kandi igomba kurindwa bihagije ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere”.

Mu Bufaransa, umwe mu bapfuye bazize impanuka zifitanye isano n’ubu bushyuhe ni umukobwa w’imyaka 13 wari wagiye koga n’umuryango we bogaga mu ruzi rwa Seine ahitwa Fontaine-La-Port ku mugoroba wo ku Cyumweru, nyamara atazi koga.

No mu Budage hamaze gutangazwa impfu nyinshi z’abantu barohamye.

Nubwo Esipanye yagize ubushyuhe bukabije mu minsi mike ishize, biteganyijwe ko ku wa Gatatu buzatangira kugabanuka ku gice cya Iberia.

Ariko impuruza yo mu ibara ritukura iracyahari mu bice bimwe byo mu Majyaruguru ya Esipanye, aho ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 42 mu bice bimwe by’akarere ka Basque, nk’uko ikigo Aemet cyabitangaje.

Mu Butaliyani naho, imijyi mikuru y’intara 16 iri mu rwego rutukura rw’impuruza y’ubushyuhe.

Umujyi wa Latina wongerewe kuri uru rutonde ku wa Gatatu, naho Bari ukaba ushobora kuzongerwaho ku wa Kane, nk’uko ibiro ntaramakuru Ansa byabitangaje.

Ikigo cy’iteganyagihe cyo mu Buholandi (KNMI) cyashyizeho impuruza bise ‘Code Orange’ isobanura ko hari “ibyago byinshi by’ibihe bishobora guteza akaga” mu Majyepfo no hagati mu Buholandi, ibi bikazaba kuva ku wa Gatatu kugeza nibura ku wa Gatanu.

Ikigo KNMI cyavuze ko ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere 37, naho ku wa Gatanu bukagera kuri dogere 39.

Mu Bubiligi, hafi igihugu cyose kiri mu rwego rwa oranje, aho mu minsi iri imbere hateganyijwe ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 37.

Nyuma y’inama yabaye ku wa Kabiri, itsinda rishinzwe gukumira no guhangana n’ibiza mu Bubiligi ryatangaje ko ryatangiye gushyira mu bikorwa “icyiciro cy’impuruza cya gahunda y’Igihugu yo kurwanya imyuka ya ozone n’ubushyuhe.”

Ni ubwa kabiri ibi bibaye, kuko ubwa mbere byabaye muri Kanama, 2020.

Nta ngamba zihariye z’igihugu zatangajwe, usibye gukangurira abaturage kwitwararika no kwita by’umwihariko ku bageze mu zabukuru n’abana.

Imihindagurikire y’ikirere ikomeje kuzamura ubushyuhe ku isi hose cyane cyane mu Burayi.

Ibipimo byo muri kigo kitwa Copernicus bigaragaza ko Uburayi ari bwo mugabane uri gushyuha kurusha indi yose, aho ubushyuhe bwawo bwiyongera inshuro ebyiri ugereranyije n’impuzandengo y’ahandi ku isi.

Ibi bitera kwiyongera kw’imiraba y’ubushyuhe mu mpeshyi, gushyira igitutu gikomeye ku mazi yo mu nyanja zegereye Uburayi no kongera ubukana bw’inkongi zaduka mu mashyamba y’uyu mugabane nayo ari atari menshi cyangwa magari.

Umwaka ushize, hegitari zirenga miliyoni imwe z’amashyamba yo kuri uyu mugabane zarahiye, akaba ari umubare utarigeze ubaho mbere, igihugu cyibasiwe kikaba ari Esipanye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *