Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburayi Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gucukura Amabuye Y’Agaciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Uburayi Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gucukura Amabuye Y’Agaciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 February 2024 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga witwa Jutta Urpilainen yaraye asinyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta amasezerano y’ubufatanye mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.

Kuri X, Urpilainen yanditse ko gukorana n’u Rwanda muri uru rwego rw’ubukungu ari ingenzi kuko iki gihugu gifite amabuye y’agaciro ahagaje kandi kikagira n’umugambi wo kuyacukura no kuyatunganya mu buryo butangiza ibidukikije.

Amasezerano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bayise Global Gateway Memorandum of Understanding on Sustainable Raw Materials.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta avuga ko Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Imibare igaragaza ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni $ 772 mu mwaka wa 2022.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ari mo ko impande zombi zizafatanya mu gutunganya no guteza imbere uruhererekane rw’inzira amabuye anyuramo.

Ni ubufatanye mu buryo acukurwamo no mu itunganywa ry’ayo hagamijwe kuyongerera agaciro.

Impande zombi zizafatanya no mu guhangana n’ubucuruzi butemewe  bw’amabuye y’agaciro, hitabwa ku gukurikirana amabuye kuva acukuwe kugeza ageze aho yongerererwa agaciro.

Jutta Urpilainen na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta

Ziyemeje kandi guharanira ko ayo  mabuye acukurwa mu buryo butangiza ibidukikije no gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwaremezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ryayo.

Mu byo bemeranyije harimo n’ubushakashatsi no guhanahana ubumenyi… byose bigakorwa hagamijwe kwimakaza ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bayise Global Gateway Memorandum of Understanding on Sustainable Raw Materials.
TAGGED:AgaciroAmabuyeBirutafeaturedUburayiUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamerhe Yasabye Tshisekedi Kuva Mu Magambo Agatera u Rwanda
Next Article Unity Club Ifite Imishinga Yo Guteza Imbere Nyamagabe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?