Uburayi: Ubushyuhe Bwazamutse Ku Kigero Kidasanzwe

Mu Bufaransa, Espagne, Portugal, Ubutaliyani, Ubudage, Ubwongereza no mu bindi bihugu by’Uburayi haravugwa ubushyuhe budasanzwe bwatumye abaturage cyane cyane abageze mu zabukuru babura amahwemo.

Ubushyuhe burengeje 35 ku gipimo cya selisiyusi buba ari bwinshi ku muntu kuko bumutera kubira ibyunzwe bituma atakaza amazi menshi mu maraso ye, agacika intege, ubwoko bugakora nabi rimwe na rimwe bikamuhitana.

Ibice by’Uburayi byahuye n’iki kibazo kurusha ibindi ni Uburasirazuba n’Amajyepfo.

Nko mu Bufaransa, haravugwa uturere 84( iwabo bita departments) muri 96 tugize iki gihugu tuvugwamo ubushyuhe bwinshi.

- Kwmamaza -

Minisitiri ushinzwe iby’ikirere n’iteganyagihe Agnès Pannier-Runacher yabwiye itangazamakuru ry’iwabo ko ubu bushyuhe ‘budasanzwe’.

Minisitiri Agnès Pannier-Runacher

Ibyinshi mu bihugu byavuzwe haruguru byashyizeho uburyo bw’ubutabazi bwo kwita ku bugarijwe n’ibyago biterwa n’ubushyuhe bungana butyo, kandi bigira abantu inama yo kuguma mu nzu igihe bishoboka kandi kirekire.

Kuri iki Cyumweru muri Portugal hari aho ubushyuhe bwageze kuri dogere selisiyusi 46.6, cyane cyane ahitwa Mora rwagati mu gihugu.

Amashuri 200 yo mu Bufaransa yafunze, andi asabwa gukora igice kimwe cy’umunsi.

Ubushyuhe buvugwa muri iki gice cy’Uburayi buhamaze Icyumweru kandi abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko bushobora kuza kwiyongera mu minsi iza.

Abaturage barasabwa kwitwaza umutaka bakirinda ingaruka izuba rikaze rigira ku ruhu cyane cyane rw’umuntu w’uruhu rwera.

Minisitiri w’uburezi mu Bufaransa witwa Elisabeth Borne wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe avuga ko hari kureba uko abana bakwigira iwabo mu rwego rwo kwirinda kubatara ku zuba.

Ubwo bushyuhe kandi ntiwasize ubusa kuko hari aho bwateye inkongi mu bice by’Ubufaransa birimo ibiri mu Majyepfo ahitwa Corbières.

Icyakora amakuru meza ni uko abashinzwe kuzimya inkongi bashoboye gukoma imbere uwo muriro ntakongora ahandi hanini.

Mu Butaliyani naho abantu basabwe kwitwararika bakitwaza amazi ahagije kandi abana bakarindwa kujya ku zuba igihe kirekire.

Hari imijyi 21 ivugwaho kugarizwa kurusha indi irimo na Roma, Milan, Venice na Sardinia.

Ni imijyi ikomeye mu buzima bw’iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’Uburayi.

Mu Bwongereza naho ni uko kuko kuri uyu wa Mbere hapimwe ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 34 kandi hari n’ahandi bushobora kuba bwinshi kurushaho.

Espagne nayo ni uko nk’uko umwe mu baturage witwa Anabel Sanchez w’imyaka 21 y’amavuko yabibwiye Reuters, avuga ko ubushyuhe buri muri kiriya gihugu butuma hari benshi barara batagohetse.

Asanzwe atuye ahitwa Seville

Ikigo cy’Ubudage gishinzwe iteganyagihe n’ubumenyi bw’ikirere giteguza abaturage ko kuri uyu wa Kabiri ubushyuhe buze kuzamuka bukagera kuri dogeri selisiyusi 38 kandi bikazurushaho kwiyongera ku wa Gatandatu.

Hagati aho kandi muri Turikiya( igihugu kiri mu bilometero 3,425.3 uvuye mu Bufaransa) haherutse kwaduka inkongi ikomeje kubera abatabazi akasamutwe.

Uwo muriro umereye nabi abatuye ahitwa Seferihisar, ukaba uri kongererwa ubukana n’inkubi iri kuva mu bice biri mu murambi y’aho hantu.

Croatia, Ubugereki, Serbia na Macedonia naho ishyamba si ryeru.

Muri rusange, Uburayi buhanganye n’ikiza kamere cy’ubushyuhe budasanzwe bwugarija umugabane ahanini urangwa n’ubukonje.

Abahanga bavuga ko ibi byose biri guterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto