MTN Rwanda Yungutse Miliyari 22.4 Frw Mu 2021

MTN Rwandacell Plc yatangaje ko mu mwaka 2021 yungutse miliyari 22.4 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, bingana n’izamuka rya 10.9 % ugereranyije n’inyungu ya miliyari 20.2 yabonetse mu 2020.

Raporo y’imari yatangajwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 igaragaza ko mu mwaka ushize amafaranga yose MTN Rwanda yinjije yari miliyari 188.1 Frw, yazamutseho 23.8% ugereranyije na miliyari 152.0 Frw zinjiye mu mwaka wabanje.

Urebye gusa amafaranga yavuye muri serivisi iki kigo gifite imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda gitanga, ayinjiye yari miliyari 184.8 Frw avuye kuri miliyari 149.0 Frw, bingana n’izamuka rya 24.1%.

Nyuma yo kuvanamo amafaranga akoreshwa mu mirimo ya buri munsi n’ibintu byagombaga kwishyurwa, mbere yo kwishyura umusoro inyungu yari miliyari 33.5 Frw. Ihwanye n’izamuka rya 2.8% ugereranyije na miliyari 32.6 Frw zabarwaga mu 2020.

- Kwmamaza -

Nyuma yo kwishyura miliyari 11.0 Frw mu misoro, hasigaye inyungu ifunze ya miliyari 22.4.

MTN Rwanda yatangaje ko uru rwuguko rwashingiye ahanini ku izamuka ry’abafatabuguzi biyongereyeho abantu 360,000 bakagera kuri miliyoni 6.43, bituma irushaho kwiharira isoko ry’itumanaho mu gihugu ku rwego rwa 63.4%.

Bijyanye na serivisi abafatabuguzi baguze, abakoresha internet bazamutseho 495,000 ugereranyije n’Ukuboza 2020 bagera kuri miliyoni 2.1, abakoresha serivisi za Mobile Money biyongeraho 424,000 bagera kuri miliyoni 3.7.

Imibare igaragaza ko amafaranga yavuye muri serivisi z’amajwi yazamutseho 12.1%, ndetse iki cyiciro cyihariye 47.4% by’amafaranga yose yinjiye. Ayinjijwe na internet yo yazamutseho 18.9%, yiharira 17.4% by’amafaranga yose.

Ni mu gihe amafaranga yavuye muri serivisi z’imari nka Mobile Money cyangwa Xtratime (kwa kundi umuntu yiguriza amayinite akishyura ashyizeho inyugu), yazamutseho 66.5%. Ayavuye muri mobile money yo yazamutseho 65.2%.

Umuyobozi ushizwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko mu mwaka wa 2021 babonye inyungu ifatika nubwo ari ibihe byari bigoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni imibare ibumbiye hamwe iya MTN Rwanda na Mobile Money Rwanda Ltd iyishamikiyeho.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yagize ati “Dutewe imbaraga n’iyi mibare yabonetse kubera n’ugukomeza kwihagararaho kw’ibikorwa byacu, umuhate w’abantu bacu mu gihugu hose hamwe n’inkunga duhabwa n’inama y’ubutegetsi n’abafatanyabikorwa.”

Inama y’ubutegeti ya MTN Rwanda yemeje ko nyuma yo guhabwa umugisha n’inteko rusange, hazatangwa inyungu ku mugabane umwe ingana na 4.98 Frw.

Ni icyemezo cyazatuma abanyamigabane bagabana miliyari 6.7 Frw, zingana na 30% by’inyungu yabonetse nyuma yo kwishyura imisoro, mu mwaka wa 2021.

Ni ingano iri hasi ariko yemejwe kubera ko hari mafaranga iki kigo kigomba kurangiza kwishyura ajyanye n’uburenganzira bucyemerera gukorera mu Rwanda.

Mbere y’uko Isoko ry’Imari n’Imigabae rifunga kuri uyu wa Kabiri, umugabane umwe wa MTN Rwanda wagurwaga 180 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version