Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 300 baba mu Rwanda n’ababa hanze yarwo basabwe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kuba intangarugero mu byiza.
Basabwe kumenya ko ari bo basagirwa igihugu ngo bakiyobore, bityo bakaba bagomba kumenya uko bitwara muri iki gihe ndetse n’aho bari hose bakerekana ko bahagarariye u Rwanda.
Urubyiruko rugize icyiciro cya karindwi cy’Itorero ry’Urungano, rwasabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze n’ibyo rumaze kugeraho, bagakomeza kubera abandi urumuri n’icyitegererezo mubyo bakora.
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) bwabibasabiye mu gikorwa cyo gutangiza Itorero Ry’Urungano ribagenewe cyaraye kibereye mu kigo cy’ubutore kiri i Nkumba mu Karere ka Burera.
Ni icyiciro cya karindwi cy’iri torero kitabiriwe n’abaturutse muri Afurika, Uburayi na Amerika bazamara iminsi umunani bigishwa amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda n’ibindi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yababwiye ko ibyo bazahigira bizabafasha mu buzima bwabo yaba mu mashuri no mu mirimo, akemeza ko burya nta bantu babaho batagira umuco ubaranga ukanabahuza.
Ati “Ndabasaba kuzakurikira ibiganiro muzahabwa, mukazabaza ibibazo bizatuma musobanukirwa, ku buryo muzava hano mufite intego yo kuba “Bandebereho”, mugaharanira kuba icyitegererezo mu muryango nyarwanda n’ahandi muzaba muri.”
Bizimana yabwiye itangazamakuru ko icyo Guverinoma ishaka kuri urwo rubyiruko nyuma yo kurangiza iryo torero, ari ukuzahamiriza amahanga ko rwasanze u Rwanda rusukuye, rutekanye kandi rutera imbere.
Ibyo bizajyanirana no kwitwara neza haba mu masomo no mu mibanire myiza na bagenzi babo aho bari hose.
Eric Mahoro ushinzwe ubunyamabanga buhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabaciriye muri make amavu n’amavuko y’Itorero mu Rwanda.
Nk’uko abivuga, Itorero ryari uburyo Abanyarwanda batozaga ababakomotseho kuba intwari n’imfura mu mico no mu myitwarire, abato bakubaha abakuru.
Abato bigishwaga ubutwari ku rugamba, bakabwirwa ko aho kuba ikigwari ku rugamba cyangwa ngo ugambanire igihugu cyawe, byaruta ugapfa.
Mu mwaka wa 1924 nibwo Abakoloni bakuyeho iri shuri ryari rigenewe Abanyarwanda, babikora banga ko ryakomeza kuba ahantu hatoza Abanyarwanda kwigira no guhererekanya umuco wabo bwite.
Bwari uburyo bwo kubakumira ngo badakomeza kunga ubumwe ahubwo bakaba baragombaga gutangira kwemera no gukurikiza ibigize umuco ruzungu wa gikoloni.
Uyu muvuno kandi waje gufata kuko, mu gihe cyakurikiyeho, Abanyarwanda bayobotse uwo muco batakaza ibyabo bwite bayoboka iby’imvamahanga.
Ibi, ahanini, nibyo byaje kunyuzwamo amacakubiri hagati y’Abanyarwanda aza gukura kugeza ubwo avuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 igahitana abantu miliyoni imwe mu minsi 100 yabazwe uhereye tariki 07, Mata kugeza tariki 30 Nyakanga, uwo mwaka.
Nyuma y’uko iyi Jenoside ihagaritswe, nibwo hongeye gutangizwa Itorero rigamije kongera guha Abanyarwanda amahirwe yo kumenya indangagaciro zabo no guharanira ko zizahoraho.
Nyuma yo gusobanurirwa ibyo byose, abitabiriye iri torero bavuga ko bizeye ko ibyo baziga bitazaba amasigarakicaro.
Umwe muri bo ati: “Nzabikorera ubuvigizi, nkore ubukangurambaga mu gukunda igihugu, harimo kwitabira umuganda, gukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukemura ibibazo byugarije abaturage n’ibindi biganisha ku iterambere ry’igihugu.”
Hari n’uvuga ko ibyo azahigira bizamufungura ubwonko, akazamenya ibyo abandi bazi kandi by’ingirakamaro.
Abagenewe inyigisho zizatangirwa muri iri torero ni abasanzwe baba mu Rwanda na bagenzi babo baturutse muri Uganda, Kenya, Togo, Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.