Uburundi Bwatewe

Abarwanyi ba RED Tabara bateye Uburundi bica abantu 20. Ni igitero cyabereye mu Burengerazuba bw’Uburundi ku gice kigana kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abarwanyi ba RED Tabara bitangarije ubwabo ko bishe abasirikare 10 b’Uburundi babaguye gitumo aho babaga hitwa Vugizo hafi y’umupaka Uburundi busangiye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Guverinoma y’Uburundi yatangaje ko kiriya gitero ari icy’iterabwoba, cyagabwe n’inyangabirama zishe abana barimo ufite munsi y’imyaka itanu.

Uburundi kandi buvuga ko mu bapfuye harimo n’abagore babiri batwite n;abagabo batanu barimo n’umupolisi wari uje kubatabara.

Itangazamakuru rivuga ko hari abantu icyenda bakomerekejwe n’amasasu.

Mu gihe uruhande rwa Leta ruvuga ko abapfuye biganjemo abasivili, uruhande rwa RED Tabara rwo ruvuga ko abarwanyi babo bishe abasirikare icyenda n’umupolisi umwe.

Ku rundi ruhande, AFP ivuga ko biriya bitero byari bigamije gutera ikigo cya gisirikare.

Yungamo ko muri uko kurasana, abarwanyi babonye bikomeye barahindukira basubira iyo baturutse.

Iki gitero kibaye icya kabiri abarwanyi ba RED Tabara bagabye igitero mu Burundi kuva muri Nzeri, 2021 ubwo bongeraga gutera iki gihugu.

Muri ibyo bihe hari n’igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.

Kuva icyo gihe, ibitero byabo byinshi byakorerwaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ukurikije ubutumwa RED Tabara yashyize kuri X, ubona ko uyu mutwe wamaramarije kurwana n’Uburundi.

Buragira buti: “ RED Tabara iratangaza ko yiyemeje gukomeza ibitero byayo mu Burundi hose.”

Uyu mutwe w’inyeshyamba watangiye gukora mu mwaka wa 2011 ariko ibitero byawo bitangira kugabwa mu Burundi mu mwaka wa 2015.

Bikekwa ko ufite abarwanyi babarirwa hagati ya 500 na 800.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version