Mu Bitaro Bya Nyabikenke Barataka Guhembwa Ayo Batemeranyijeho

Nyuma y’inkuru yavugaga ko umuyobozi w’ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga ataboneka mu kazi kandi ntagire uwo asigira inshingano,  ubu abashinzwe isuku muri ibi bitaro barataka ko bahembwa Frw 25,000 mu mezi abiri kandi bari barijejwe kuyahembwa buri kwezi.

Babwiye itangazamakuru ko bibabaje guhembwa amafaranga utavuganye n’umukoresha.

Aba bakozi babwiye TV1 ko imibereho yabo iri mu kaga kubera inzara baterwa nuko bahembwa Frw 20,000 mu mezi abiri kandi batangira akazi bari barasezeranyijwe kujya bayahembwa buri kwezi.

Iki kibazo kivuzwe muri iki kigo mu nta gihe kinini gishize hasohotse indi nkuru ivuga ko umuyobozi  w’ibi bitaro Dr. Nkikabahizi Fulgence adakunze kuboneka mu kazi.

- Advertisement -

Abahakora bavuga ko kutaboneka k’Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyabikenke bibagiraho ingaruka kuko ushatse kugira icyo amugishaho inama cyangwa ikindi amusaba nk’umuyobozi we, undi amusaba kumwandikira e-mail, zimwe akazisubiza izindi ntibibe.

Ikibabaje kurushaho nk’uko  icyo gihe abakozi ba biriya bitaro babibwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ni uko hari bamwe mu baganga n’abaforomo babonye ko ari uko ateye ‘basezera ku kazi’ bajya gukorera ahandi.

Kuba muri ibi bitaro havugwa imikorere idahwitse y’ubuyobozi bukuru nk’uko abantu babivuze, bishobora kuba ari byo ntandaro y’iki kibazo n’ibindi.

Meya ati: ‘ Turi kubigenzura…’

Meya w’Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare yabwiye Taarifa ko basuye kiriya kigo ariko ngo nta kibazo nk’icyo ‘icyo gihe bababwiye’ ndetse ngo avugana n’abo kenshi ariko ntacyo barerura ngo bamubwire.

Icyakora avuga ko babyumvanye abantu.

Kayitare ati: “…Iki kibazo twacyumvise mu bantu, nasabye auditors( abagenzuzi) b’Akarere ngo bajye kuturebera muri contracts zabo icyo bemeranyijwe kuko amasezerano bayagiranye n’ikigo cyatsindiye isoko ryo gukora isuku muri ibi bitaro, noneho raporo y’ubugenzuzi ikazaba ari yo itwereka imiterere y’ iki kibazo tugikemure mu buryo buteganywa n’ amategeko.”

Ibitaro bya Nyabikenke  byubatswe mu Murenge wa Kiyumba, mu misozi miremire iri hagati y’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.

Benshi mu babigana ni abo mu Mirenge ya Kiyumba, Kabacuzi, Rongi, Nyabinoni, Kibangu n’ahandi mu gice gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 120.

Bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 165 bacumbikiwe.

Meya Jacqueline Kayitare
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version