Igisirikare kirwanira mu kirere mu ngabo z’Uburusiya kiri gusuka ibisasu mu birindiro by’abarwanyi bamaze iminsi bagabye ibitero mu Mujyi wa Aleppo mu Majyepfo ya Syria.
Uburusiya bwiyemeje gutabara Syria iyoborwa na Bashar Al Assad umwe mu bayobozi bakomeye mu gace Syria iherereyemo.
Yigeze guhangana na bariya barwanyi bafashijwe na Amerika yashakaga ko hatagira abarwanyi ba Al Qaeda bahabwa rugari muri Syria.
Icyo gihe kandi hari nyuma y’igikorwa byo kwamagana abayobozi bamwe na bamwe bo mu bihugu by’Abarabu byatumye benshi begura, abandi baricwa.
Ni inkubiri bise Arab Spring.
Hari muri manda ya kabiri ya Obama ariko ikibazo gikomereza no muri Manda ya mbere ya Donald Trump.
Uburusiya bwaje gutabara Assad biza kurangira ingabo z’Abanyamerika zitashye iwabo mu cyo bamwe nafashe nko gutsindwa.
Intambara yongeye kwaduka muri iki gice muri iyi minsi(2024) niyo ya mbere ikomeye Syria ibonye mu myaka myinshi ishize.
Iri kwibasira iyo za Aleppo ariko idasize Idlib na Hama.
Perezida wa Syria Assad nawe yarahiye ko azivuna umwanzi wamuteye.
Kuva imirwano yatangira, abantu 370 nibo imaze guhitana muri bo 20 ni abasivili nk’uko BBC ibyemeza.
Itangazamakuru ryo mu Burayi rivuga ko bariya barwanyi bakomeje kwinjira mu bice byinshi bya Syria baciye mu Majyepfo.
Umutwe uri kurwana na Assad witwa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) ukaba ufashijwe na Turikiya.