Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi yatangaje ko mu mwaka wa 2035 buri muturage azinjiza $ 5,000 ku mwaka.
Ubu yinjiza $ 1,000.
Minisitiri Sebahizi avuga ko biri mu rwego rwo kugera ku cyerekezo 2050.
Kugira ngo gishyirwe muri icyo cyiciro, bisaba ko buri muturage yinjiza ku mwaka $ 1.026 kugeza $ 12.475.
Abahanga mu bukungu bavuga ko bwabaye ubukungu buciriritse ku rwego rwo hejuru iyo umuturage yinjiza hagati ya $3,956 na $12.475 ku mwaka kandi niho u Rwanda rwifuza kuba ruri mu 2050.
Minisitiri Sebahizi yavugiye ibi mu Karere ka Nyagatare mu nama y’abashoramari ihaherutse kuhabera.
Ati : “Uyu munsi mfashe umutungo w’Igihugu wose tukawugabana buri muntu yaba afite $ 1,000 n’aho mu mwaka wa 2050 buri wese akaba abona $ 12,000 buri mwaka.”
Kugira ngo bigerweho hari ingamba zigomba gufatwa buri myaka itanu.
Mu myaka itanu u Rwanda rwiyemeje ko ishoramari ry’abikorera ryikuba kabiri rikava kuri miliyari $2,2 akagera kuri miliyari $4,6.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko biyemeje ko ibyoherezwa mu mahanga nabyo byikuba kabiri bikava kuri miliyari $ 3,5 bikagera kuri miliyari $ 7,3 mu myaka itanu iri imbere.
Buri mwaka hazajya hahangwa imirimo 2,500 ku buryo izagera kuri 1,250,000 by’imirimo mu myaka itanu iri imbere.
Kigali Today ivuga ko Minisitiri Sebahizi yatangaje ko n’ubwo hakorwa byinshi mu kuzamura umusaruro, hakiri icyuho mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no guteza imbere inganda.
Ati: “Usanga aho dusigaye inyuma nk’Igihugu, ni ukongerera agaciro ku bikomoka ku buhinzi no guteza imbere inganda kuko ari nazo zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”
Biteganyijwe ko icyerekezo cy’ubukungu cya 2050 kizagirwamo uruhare rukomeye n’abikorera aho leta igenda iva mu ishoramari buhoro buhoro aho irya leta rizagera ku gipimo cya 8%.
Ni mu gihe abaturage basabwa kuvana amaboko mu mufuka bagakora kugira ngo bashobore kugera ku cyerekezo kizatanga umusaruro munini mu bukungu bw’igihugu no mu mibereho myiza muri rusange.
Bimwe mu bizafasha kugera ku cyerecyezo 2050 harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose, guhanga udushya kandi igihugu kikubabikira ubukungu bwacyo ku bumenyi.
Ikindi kizashyirwamo imbaraga ni gahunda yo kureshya abashoramari kugirango umusaruro w’uru rwego ukomeze kuzamuka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare gitangaza ko mu 2023, amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka yageze ku$ 1,040 (asaga miliyoni Frw 1.3), avuye kuri $1,005 (asaga miliyoni Frw 1.2) mu mwaka wabanje.