Uburusiya Bwafunze Undi Munyamerika

Travis Leake ni Umunyamerika ufungiye mu Burusiya akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Afunzwe hashize igihe gito umugore w’Umunyamerika wamamaye mu mukino wa Basket witwa Britney Grinner afunzwe nawe azira urumogi, ariko akaza kurekurwa nyuma y’ibiganiro bikomeyehagati ya Washington na Moscow.

Leake we ahakana ibyo ashinjwa mu gihe Grinner we yavugaga ko urumogi bamushinjaga wemeraga ko arufite ariko ari umuti yahawe n’abaganga ngo bizamufashe kuko ababara mu ngingo n’umukinnyi wa Basket wabigize umwuga.

Travis Leake ashinjwa gushyiraho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

- Advertisement -

Yakatiwe kuba afunzwe by’agateganyo.

Ikindi gituma uyu mugabo agira umwihariko muri iki kibazo ni uko yigeze kuba umusirikare mu bamanukira mu mitaka.

I Moscow kandi bavuga ko uyu muntu asanzwe ari umunyamuzika.

CNN yanditse ko uriya Munyamerika yari amaze igihe runaka atuye mu Burusiya, aro n’aho akorera.

Ibiro by’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko iby’ifatwa ry’uriya Munyamerika wabaga mu Burusiya byabimenye ariko ko nta byinshi byabitangazaho kubera ko hari ibiri

Travis Leake we ahakana ibyo aregwa byose, akavuga ko nta ruhare afite urwo ari rwo rwose mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ribera mu Burusiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version