Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Bwagabweho Igitero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uburusiya Bwagabweho Igitero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2024 7:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu 60 nibo bamaze kubarurwa ko bishwe n’amasasu yarashwe n’abo muri Islamic State babasanze bari mu kabyiniro.

Abandi bagera mu 100 bakomeretse ndetse barimo n’abakomeretse cyane ku buryo umubare w’abazize ayo masasu ushobora kwiyongera.

Iki gitero cyagabwe ku kabyiniro kari mu gace gaturiye Umurwa mukuru Moscow ubwo abiganjemo urubyiruko bari barimo babyina batungurwaga n’amasasu menshi abaraswamo.

Umutwe Islamic State niwo wahise wigamba icyo gitero kandi ngo nta muntu wawo wigeze uhakomerekera cyangwa ngo ahagwe.

Ukraine yahise itanguranwa itangaza ko ntaho ihuriye n’ibyo bitero.

Amerika hamwe n’ibindi bihugu by’Uburayi batangaje ko bababajwe nibyabaye kandi ko  bazafatanya n’Uburusiya kubikoraho iperereza.

Perezida Vladmir Putin[uherutse gutorerwa indi manda] yamenyeshejwe iby’iki gitero ariko ntacyo aratangariza abaturage be.

Bamwe mu basesengura ibya Politiki babwiye BBC ko kuba Islamic State yatera Uburusiya ari ikintu gishoboka kubera ko bumaze igihe bufata nabi Abisilamu babutuyemo.

Ni igitero cyateguwe neza gihitana benshi kandi hari n’abakomeretse bikomeye

Hari uwitwa Matthew Sussex uvuga ko ubwo Uburusiya bwoherezaga ingabo muri Syria byatumye Islamic State ibufata nk’umwe mu banzi bayo ba mbere.

Ku rundi ruhande, abantu baribaza uko buri buze gusuzuma iki kibazo n’ingamba buri bugifatire ndetse n’uwo buri buze kwemeza ko ari we ukwiye kubiryozwa.

This is what "Crocus City Hall" in Moscow looks now

Rosgvardiya completed the search of parking lots, no explosives and devices were found.

A new group of special forces entered Crocus City Hall. pic.twitter.com/sM0xCeW7WV

— NEXTA (@nexta_tv) March 22, 2024

Hari n’amakuru avuga ko taliki 07, Werurwe, 2024 inzego z’ubutasi z’Amerika zari zaburiye Uburusiya ko bwugarijwe n’igitero ariko bubifatana uburemere buke kubera ko bwakekaga ko ari amayeri y’Abanyamerika bashakaga kwivanga mu matora.

Isi yiteze icyo Putin ari bukore nyuma y’iki gitero
TAGGED:AmasasuBurusiyafeaturedIntambaraPutinSyria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Yasabye Abakobwa Kuba Imbarutso Y’Impinduka Bifuza
Next Article SADC Iraterana Yige Ku Ngabo Zayo Zoherejwe Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?