Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bukomeje Kwiyongera Mu Banyarwanda

Indwara zo mu mutwe  ziri kwiyongerera mu Banyarwanda k’uburyo umuntu umwe muri batanu afite iki kibazo. Ni ibyemezwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC.

Iby’iki kibazo biherutse gushimangirwa n’ Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, Dr. Ndacyayisenga  Dynamo ubwo yahuguraga abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ryabo rirwanya SIDA mu Rwanda, ABASIRWA.

Mu mwaka wa 2018; RBC yakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko 11,9%  by’Abanyarwanda bafite indwara y’agahinda gakabije, ikaba mbi kubera ko hari abo itera kwiyahura.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo imibare iri hejuru kuko yikubye gatatu.

- Advertisement -

Dr Ndacyayisenga Dynamo yabwiye abanyamakuru ati: ‘’Ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside ryikubye inshuro enye rivuye kuri 3,6% rikaba rigeze kuri 27% mu Banyarwanda bose kugeza ubu.’’

Avuga ko uwagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe aba atacyuzuza inshingano z’umuryango uko bikwiriye kandi n’abo mu muryango we bagatakaza byinshi bamwitaho.

Dr Ndacyayisenga Dynamo

Aho indwara y’agahinda ibera ikibazo ni uko abantu batarayisobanukirwa neza bityo aho gufasha uyirwaye bakamutererana kuko baba babona ko ari umutwaro.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo  cy’Isanamitima, Ubudaheranwa no kubaka Ubunyamwuga (Heza Career Development Center) giherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, Kayitesi Redempta avuga ko hari bamwe mu baturage baha akato abahuye n’ibi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akenshi bakabiterwa no kutamenya.

Ku rundi ruhande, ashima ko mu bigo nderabuzima hirya no hino  hashyizweyo umukozi ushinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ngo arafasha cyane.

Kimwe mu bintu byerekana ko ikibazo cy’indwara zo mu mutwe gikomeye mu Rwanda ni urugero rw’abo ibitaro bya Kabgayi byakira.

Nk’ubu mu mezi atandatu ashize byakiriye abantu 200 ni ukuvuga ko uburungushuye usanga ari abantu 33,3 buri kwezi.

Ubwo yaganiraga na bagenzi bacu b’UMUSEKE, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste yavuze ko muri bariya bantu bose twavuze haruguru, 18 muri bo baguma mu bitaro kuko baba bakeneye kwitabwaho ‘by’umwihariko.’

Abandi bahabwa imiti bagataha mu rugo, ariko mu buryo buteye inkeke, ngo barongera bakagaruka.

Impamvu ni uko ibyatumye barwara biba bikiri mu ngo zabo.

Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES Ndera bivuga ko mu mwaka  wa  2021-2022 byakiriye abantu 96 357 bari baje kwivuza indwara zo mu mutwe.

Ku rwego rw’isi, OMS/WHO itangaza ko abantu barenga gato miliyari imwe barwaye mu mutwe.

Ni benshi kubera ko imibare y’abatuye isi yose yo mu mwaka wa 2021 igaragaza ko isi ituwe n’abantu miliyari 7.888.

Impungenge ni uko ibibazo biri mu isi  bizakomeza gutuma hari benshi barwara mu mutwe.

Ibyo birimo intambara, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, amakimbirane ya Politiki, gukoresha ibiyobyabwenge, imiryango idatekanye n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version