Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaraye rutegetse ko Prof Harerimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko bose bafungurwa by’agateganyo.
Ubwo basomerwaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwavuze ko bose uko ari batatu barekuwe by’agateganyo.
Ku cyaha cy’itonesha, Urukiko rwatangaje ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Prof Harerimana yagize uruhare muri ibyo bikorwa byatumye abakozi babiri bivugwa ko bajyanywe mu mirimo yo gutunganya ahakorewe ikizamini cy’akazi bakaza no kugitsinda.
Rwavuze ko amajwi yagaragaye mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakozi ba RCA atari ikimenyetso simusiga cyagezweho n’ubushinjacyaha cyo kwerekana ko yirukanaga abakozi uko ashaka.
Ngo kuko nta rubanza rwigeze rugaragazwa rw’umukozi waba warirukanywe bidakurikije amategeko.
Urukiko kandi rushingiye ku bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze, rusanga bidahagije ngo bigirwe impamvu ‘zikomeye’ zatuma Prof Harerimana akurikiranwaho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.
Indi ngingo rwashingiyeho ni iy’uko Prof Harerimana yaragaragaje ko hari abanyeshuri bagiye kurangiza Kaminuza yafashaga no kuba yaratanze ingwate y’umutungo ufite agaciro ka miliyoni Frw 85, nta mpamvu ikomeye ihari yatuma akurikiranwa afunzwe.
Rwasanze ingwate yatanze igomba gushinganishwa, akajya yiyereka umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyarungenge buri wa Gatanu mu mezi abiri kandi akaba abujijwe kurenga imbibi z’Umujyi wa Kigali mu gihe cy’amezi abiri.
Hakizimana Claver we urukiko rwasanze n’ubwo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha , ariko mu by’ukuri adashobora kubangamira iperereza bityo rutegeka ko yakurikiranwa ari hanze akajya yiyereka umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyarugenge buri wa gatanu mu gihe cy’amezi abiri nawe ntarenge Umujyi wa Kigali.
Ku byerekeye Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko uvugwaho ko yasinye ku nyandiko ko yakiriye ibikoresho, urukiko rwasanze bidakwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kuko kuri iyo nyandiko hatagaragazwa ubwoko bw’ibikoresho byari byishyuwe.
Urukiko rwasomye itegeko rwashingiyeho rurekura by’agateganyo ababurana ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ya 86 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze, ashobora ariko gukurikanwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri.
Iki cyemezo cyo kubafungura by’agateganyo cyishimiwe n’abari baje kwitabira isomwa ry’urubanza ndetse n’abunganizi babo.
Tariki 28 Nzeri 2023 nibwo Prof Harelimana n’abo bareganwa baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, basaba ko bakurikiranwa bari hanze.