Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UBUSESENGUZI: Ese Intambara Ya Israel Na Turikiya Irashoboka?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

UBUSESENGUZI: Ese Intambara Ya Israel Na Turikiya Irashoboka?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 11:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Netanyahu na Erdogan
SHARE

Mu mezi atandatu ashize, Perezida wa Turikiya Erdogan yigeze kuvuga ko nabishaka azagaba ibitero muri Israel nk’uko yabigabye muri Azerbaijan mu ntambara yiswe iya Nagorno-Karabakh ndetse ngo azabikora nk’uko yabigenje no muri Libya.

Aherutse kandi kubwira bamwe mu banyapolitiki bo mu gihugu cye ko ‘bakwiye kunga ubumwe’ kandi ko ntacyo igihugu cyabo kitakora igihe cyose kibishakiye.

Ayo magambo hari bamwe mu baturage ba Israel bavuga ko muri iki gihe ari bwo akwiye guhabwa imbaraga kurusha ikindi gihe.

Bashingira ku ngingo y’uko Turikiya ari yo yafashije abarwanyi baherutse kujya ku butegetsi muri Syria, igihugu gihana imbibi na Israel mu gice k’ibitwa bya Golan.

Kuba Bashar Assad aherutse kwirukanwa ku butegetsi bw’i Damascus bugafatwa n’abandi barwanyi bashyigikiwe na Turikiya ya Erdogan ni ikintu intiti z’i Yeruzalemu zivuga ko gikwiye gukangura abaturage ba Israel n’abayobozi babo bakabona ko ibintu bitoroshye.

Izo ntiti zivuga ko uko muri iki gihe ibintu byifashe mu Burasirazuba bwo Hagati, bigaragaza ko Turikiya ishaka ko aka gace k’isi kaba nk’uko ibishaka.

Turikiya ifite ijambo muri aka gace kugeza no ku Nyanja ya Galileya.

Mbere y’uko ibintu bigera aho biri uyu munsi, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma gato abantu bakareba uko abarwanyi b’aba Kurds bageze ku rwego bariho muri iki gihe.

Mu myaka yatambutse, aba barwanyi bagize uruhare rukomeye mu kwirukana abo mu mutwe Amerika yitaga uw’iterabwoba wa ISIS bari baraciye ingando mu bice bitandukanye bwa Syria cyane cyane ahitwa Raqqa.

Muri icyo gihe, Turikiya yo yabonaga abo barwanyi nk’abantu bafite uburyo bakorana n’umutwe wa benewabo witwa PKK umaze igihe kirekire uhanganye n’ubutegetsi bwa Ankara.

Kubera iyo mpamvu, ingabo za Turikiya zagabye ibitero ku birindiro byabo mu Majyaruguru ya Syria  mu rwego rwo kubakoma imbere ngo badakomeza gufata ahantu hanini, hazababera ibirindiro biri hafi y’umupaka wa Turikiya.

Umuhati wa gisirikare wa Turikiya wari utijwe umurindi n’Uburusiya na Iran ndetse n’imwe mu mitwe ifashwa na Teheran nk’uko The Jerusalem Post ibyemeza.

Iyo mirwano yatumye ibyaberaga muri Syria ya Assad birushaho kuzamba.

Mu rwego rwo kurushaho kuca intege abo barwanyi, Turikiya yafashije irindi tsinda rikomeye ryitwa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) n’abandi barwanyi bagize icyo bise Syrian National Army, ngo bose hamwe bafatanyije bakomeze kurasa birambuye ku barwanyi Ankara yafataga nka kabutindi.

Muri iyo nkundura, abarwanyi b’aba Kurds barafashwe, abandi baricwa bituma batakaza igice kinini bagenzuraga.

Mu muhati wabo wo kwigarurira ubutaka no kwaka ubwigenge, aba Kurds bahuye n’ingorane zo kugabwaho ibitero n’imitwe itandukanye bituma kwihuza no gukorera hamwe ngo bagere ku ntego bibagora cyane.

Mu nyandiko uwitwa David Ben- Basat yanditse muri The Jerusalem Post yasohotse tariki 20, Ukuboza, 2024 avuga ko nyuma y’uko ubutegetsi bwa Assad buhirimye, Israel ifite umukoro wo gusesengura ibizakurikiraho mu mubano wayo na Turikiya.

Umuryango wa Assad wari umaze imyaka 54 uyobora Syria.

Byatangiye mu mwaka wa 1971 ubwo Hafez al-Assad yatangiraga kuyobora Syria agasimburwa n’umuhungu we.

Kuva ku butegetsi bw’umuryango wa Assad kwatumye mu gihugu cye haboneka ibyuho bishobora gutuma igihugu kigarurirwa n’inyeshyamba zanga Israel.

Ni impungenge i Yeruzalemu bafite zishingiye no ku ngingo y’uko Syria ihana imbibi na Israel.

Byiyongeraho ko hari amakuru avuga ko abarwanyi bashyigikiwe na Iran bari basanzwe baba muri Syria muri iki gihe bari kwimukira muri Iraq aho biteguye gutangirira ibikorwa byo kudurumbanya Akarere Israel iherereyemo.

Ibi bituma kandi muri Israel bagira amakenga y’uko Turikiya izuririra kuri ibi ikagura ibikorwa byayo muri aka Karere, cyane cyane ko yigeze no kubikorera mu Majyaruguru ya Syria.

Ibi byatuma umwuka w’intambara ukara hagati ya Ankara na Yeruzalemu.

Nubwo bishoboka ko impinduka z’ibiri kubera muri Syria zazatuma wenda Turikiya ibana neza na Israel bitewe no guharanira ko agace ibihugu byombi bituyemo gatekana, ku rundi ruhande inyota ya Turikiya yo kukagiramo ijambo ntizabura kubangamira Israel n’inyungu zayo.

Ibyo Erdogan yavuze n’ibyo yakoze mu gihe cyahise, bizahora biri mu mitwe y’abanyapolitiki bo muri Israel.

Israel izahora icungira hafi ibibera ku mupaka wayo na Syria mu bitwa bya Golan.

Wa mwanditsi twavuze haruguru wasohoye inyandiko muri The Jerusalem Post yavuze ko impungenge za Israel zinashingiye ku magambo umuyobozi w’inyeshyamba ziherutse gufata ubutegetsi muri Syria witwa Abu Muhammad al-Julani aherutse kuvuga.

Yagize ati: “ Baturage ba Gaza, mutwitege. I Yeruzalemu niho hazakurikiraho”.

Julani( amazina ye nyakuri ni Ahmed Hussein al-Sharaa) ni umu Sunni uyobora umutwe Hayat Tahrir al-Sham.

Umutwe ayobora wigeze gukorana na Al-Qaeda ndetse Julani yigeze gufatwa n’ingabo za Amerika ziramufunga ariko mu mwaka wa 2008 ararekurwa.

Nyuma y’aho yaje gukorana na ISIS icyo gihe yayoborwaga na Abu Bakr al-Baghdadi.

Ubwo inkundura yo guhirika Assad mu kiswe  Arab Spring yatangiraga( hari mu mwaka wa 2011) Julani yashinze umutwe w’abarwanyi bakoranaga na Al- Qaeda wiswe Jabhat al-Nusra.

Nyuma yawise Jabhat Fateh al-Sham uza kwihuza n’indi mitwe yose hamwe ikora icyo bise HTS abereye umuyobozi kugeza ubu.

Kuva igihe Abanyamerika bamufatiye nk’umwe mu banzi babo bakamushyiriraho Miliyoni $10 ku muntu uzabarangira aho ari bakamuhitana, iyo ntego ntirakurwaho.

Ntacyo Amerika iratangaza ku cyemezo yari yaramufatiye, ngo amahanga amenye niba atakiri ikihebe cyangwa niba agikomeje gufatwa nkacyo.

Agace k’Uburasirazuba bwo Hagati ni kamwe mu handi ku isi hamaze igihe kirekire hadatekanye kurusha ahandi.

TAGGED:AmerikafeaturedIntambaraInyeshyambaIsraelTurikiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rond-Points Yo Kwa Lando, Gishushu Na Sonatubes Ziri Hafi Kuvugururwa
Next Article Tshisekedi Yatsembye Ko Atazigera Na Rimwe Aganira Na M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?