Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinjacyaha Bwasabye Ifungwa Ry’Iperereza Ku Ruhare Rw’Abajenerali B’Abafaransa Muri Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ubushinjacyaha Bwasabye Ifungwa Ry’Iperereza Ku Ruhare Rw’Abajenerali B’Abafaransa Muri Jenoside

Last updated: 04 May 2021 4:51 am
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’i Paris bwasabye ko iperereza ryakorwaga ku basirikare b’Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rihagarikwa. Ni nyuma y’igihe bisabwa n’imiryango iharanira inyungu z’abayirokotse.

Ni ibyaha byakomeje kugarukwaho, bifitanye isano n’uruhare rw’ingabo z’Abafaransa ubwo zari mu Rwanda muri Operation Turquoise.

Guhera mu 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, imiryango Survie, FIDH, LDH n’indi itandukanye, yakomeje kugaragaza ko ku wa 27 Kamena 1994 Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye ingabo z’Abafaransa bazisaba kubarinda ariko ntizabyitaho.

Zababwiye kuhaguma bakihisha, zikazagaruka nyuma y’iminsi itatu kubatabara.

Abafaransa bakihava haje ibitero simusiga by’Interahamwe n’abasirikare, bica Abatutsi barenga 4000 mu barenga 6000 bari bahahungiye. Abafaransa bagarutse mu Bisesero kuwa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa.

Iriya miryango yasabye kenshi ko abasirikare bari bayoboye ubwo butumwa bakorwaho iperereza, hakarebwa niba uko gutinda gutabara kutagize ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu basirikare batanu basabirwaga iperereza harimo uwari umuyobozi wabo, Général Jean-Claude Lafourcade, uwari Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, Jacques Lanxade n’uwari umwungirije ashinzwe ibikorwa General Raymond Germanos.

Kuri uyu wa Mbere nibwo AFP yatangaje ko yabonye amakuru ko Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo birego byahagarikwa, n’ubwo icyemezo cya nyuma kizafatwa n’umucamanza.

Umushinjacyaha wa Paris, Rémy Heitz, yavuze ko iki cyemezo cyashingiwe ku kuba mu iperereza bitarabashije kugaragara ko ingabo z’u Bufaransa zakoze ibyaha k’uburyo byashingirwaho mu butabera.

Mu mpera z’icyo cyemezo cya paji 386 ariko umushinjacyaha ntahakana ko ibyo ingabo z’u Bufaransa zakoze ‘byashobora kuba icyaha’ cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.

Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside ariko ntabwo yashimishijwe n’iki cyemezo, cyane ko haheruka gusohoka raporo yakozwe na Komisiyo yari iyobowe na Prof Vincent Duclert ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko icyo gihugu cyateye inkunga Leta yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside, mu gihe cyari gifite amakuru ko uwo mugambi uhari.

Ntabwo ariko higeze haboneka ibihamya ko u Bufaransa bwashyigikiye cyangwa bwateye inkunga umugambi wa Jenoside, ku buryo bwaregwa ubufatanyacyaha cyangwa kubigiramo uruhare.

Ni raporo imiryango itandukanye yagaragaje ko ahubwo ikwiye gushingirwaho mu gukora iperereza rishya.

TAGGED:AbajeneraliAbatutsiBiseseroBufaransafeaturedJenosideOperation
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yagiranye Ibiganiro N’Umuyobozi Wa MTN Group N’Uwa UCI
Next Article Tour Du Rwanda: Abanyarwanda Baracyategerejweho Gutanga Ibyishimo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?