Guverinoma y’u Bushinwa yafashe umwanzuro wo gufunga radio mpuzamahanga y’Abongereza yitwa BBC. Ni igikorwa cyo kwihimura kuko u Bwongereza nabwo bari bumaze iminsi mike bufunze Ikigo cy’itangazamakuru cy’Abashinwa kitwa CGTN.
Ubutegetsi bw’i Beijing buvuga ko BBC yatandukiriye amabwiriza agenga itangazamakuru ritabogamye, bityo ko ishami ryayo rivuga Icyongereza kandi ku makuru mpuzamahanga rifungwa mu gihe kitatangajwe.
U Bushinwa bushinja BBC gutangaza amakuru abogamye arebana n’ingamba z’u Bushinwa mu kurwanya COVID-19, ibirego iburega bwo gukoresha abantu imirimo y’agahato, no kuvangura abaturage b’Abisilamu bitwa Uighurs.
Abantu baribaza icyemezo kiri bufatirwe abakozi ba BBC baba mu Bushinwa.
Ubushinwa buri mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage bavuga Icyongereza ugereranyije n’ubwinshi bw’abagituye.
Umwaka ushize kandi u Bushinwa bwirukanye abanyamakuru ba The Washington Post, The Wall Street Journal na The New York Times.
Icyo gihe USA yategekwaga na Donald Trump.
Ivomo: San Francisco Chronicle