Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinwa Bwahanishije Umunyamerika W’Imyaka 78 Gufungwa Burundu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubushinwa Bwahanishije Umunyamerika W’Imyaka 78 Gufungwa Burundu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2023 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubutabera bw’Ubushinwa bwategetse ko John Leung usanzwe ari Umunyamerika ariko akaba aba muroi Hong Kong afungwa igihe kingana n’imyaka asigaje kubaho nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubutasi yakorereaga Washington.

Hejuru yo gukatirwa gufungwa burundu, urukiko rwategetse ko John Leung atanga n’indishyi ya 500,000 yuan ni ukuvuga $71,808.

Umwanzuro wo kumuhanisha iki gifungo wafashwe kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa WeChat rw’Urukiko rwaburanishije uriya Munyamerika.

The Bloomberg yanditse ko hari imwe mu mitungo y’uyu mugabo yafatiriwe.

John Shing-wan Leung w’imyaka  78 y’amavuko yafashwe muri Mata, 2021, afatwa n’Ubugenzacyaha bwo mu Murwa Suzhou bitwa the National Security Bureau.

Nyuma y’imyaka ibiri afashwe yaburanishijwe akatirwa ibihano byavuzwe haruguru.

Amategeko y’u Bushinwa yerekeye iby’ubutasi aherutse gukazwa, yongerwamo ingingo zirebana n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga bishobora kwibasirwa n’abahanga mu bashaka kwiba amakuru cyangwa kubangamira inzego z’u Bushinwa zikeneye ayo makuru.

Ingingo zivuga ku bihano bikubiye muri iri tegeko zivuga ko uhamwe n’ibi byaha ahanishwa igihano kuri hagati icumi y’igifungo n’igifungo cya burundu.

Si Umunyamerika gusa uherutse guhanishwa ibihano biremereye kubera guhamwa n’ibyaha byo gutata Ubushinwa kuko n’Umuyapani wakoreraga ikigo gikora imiti kitwa Astellas Pharma nawe muri Werurwe, 2023 byamubayeho.

Kubera ko u Bushinwa ari igihugu cya kabiri mu bukungu ku isi, gihora gicungira hafi Amerika n’ibindi bihugu bikize kugira ngo hatagira ugica mu rihumye akakiba amakuru gikeneye mu mutekano w’ubukungu bwacyo.

Ku rundi ruhande, amahanga nayo ashinja Ubushinwa kuyiba amakuru mu by’ikoranabuhanga n’umutekano, ibintu Beijing ihakana ishikamye!

TAGGED:AmerikaBushinwaGutataIgifungoIkoranabuhangaUbukunguUbutasi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Ntibarumva Neza Politiki Yo Gukumira Ibiza- Impuguke
Next Article Rwanda: Hagiye Gusuzumwa Umutekano W’Abakozi 120, 000 Bacukura Amabuye Y’Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?