Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yabwiriye Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu nama yabereye i Beijing ko umubano hagati y’ibihugu byombi wageze ku rwego rwo hejuru “rutigeze rubaho mbere.”
Ariko kandi, u Bushinwa bukoresha amagambo yitondewe cyane mu gusobanura uwo mubano, kuko Xi Jinping ashaka kugaragara nk’uri hafi y’u Burusiya ariko atagaragara nk’ushyigikiye cyane politiki zose kandi zokomeye z’iki gihugu.
BBC ivuga ko ibi biterwa ahanini n’igitutu cy’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bikomeje gufatira ibihano u Burusiya kubera intambara muri Ukraine.
Nubwo ibyo bihano bihari, u Bushinwa buracyari igihugu kurusha ibindi kigura peteroli y’u Burusiya kandi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Moscou.
Abasesenguzi bavuga ko amafaranga n’ikoranabuhanga biva mu Bushinwa bifasha cyane ubukungu bw’u Burusiya, ku buryo hari abemeza ko byagorana cyane ko ubutegetsi bwa Putin bwakomeza gukora neza budafite inkunga y’u Bushinwa.
Muri uru ruzinduko, Putin arashaka kurushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Kimwe mu byo baganiriyeho cyane harimo umuyoboro mushya wa gazi ushobora kujyana mu Bushinwa metero kibe miliyari 50 za gazi buri mwaka.
Uwo muyoboro ushobora gufasha u Burusiya kubona isoko rinini nyuma y’uko ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi bigabanyije kugura ingufu zituruka i Moscou.
Abayobozi b’u Bushinwa n’u Burusiya kandi basinye amasezerano atandukanye arebana n’ubucuruzi, ikoranabuhanga, uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, ndetse n’ubushakashatsi mu bya siyansi.
Xi Jinping na Putin basinye inyandiko ihuriweho igamije gukomeza ubufatanye bwa gisirikare n’ubwa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere umubano w’ubucuti n’ubufatanye bw’igihe kirekire.
Biteganyijwe kandi ko bazasinya izindi nyandiko zigera kuri 20 zijyanye n’ubufatanye mu bucuruzi, ikoranabuhanga ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.
Uyu mubano hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya uri mu bigize politiki mpuzamahanga- bitari intambara-bikomeje gukurikiranwa cyane ku rwego mpuzamahanga, kuko ibihugu byinshi by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibona ko ushobora guhindura imbaraga za politiki n’ubukungu ku isi.

