Umutoza Mukuru Ashima Ko Rayon Ikibitse Igikombe Yayihesheje

Robertinho uherutse gusinya ko agiye kongera gutoza Rayon avuga ko kugaruka agasanga mu bubiko bwayo kimwe mu bikombe yayihesheje ari iby’agaciro.

Yaraye abitangaje nyuma yo gusinya amasezerano yo kuyitoza ku yindi nshuro kuko mu myaka yatambutse nabwo yabikoze.

Yagize ati: “Kugera ku biro bya Rayon Sports nkahasanga igikombe nayihesheje mu mwaka wa 2019 bintera ishema. Intego ni ugusubira mo ayo mateka no muri uyu mwaka. Imana ibidufashe mo.”

Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho) yigeze gutoza Rayon mu myaka icyenda ishize.

Muri iyo myaka yigeze guha ikiganiro Kigali Today ababwira ko hari amakuru azi kuri Maradona wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru uri mu bazibukwa kurusha abandi babayeho ku isi.

Mu mwaka wa 1995 nibwo Robertinho yaharitse gukina.

Yabwiye itangazamakuru ko mu gihe cye hari ubwo bakinaga umupira bagamije kwishimisha no kuwimenyereza kuko batahembwaga.

Ku byerekeye uko ibye na Rayon Sports bihagaze muri iki gihe, ubu afite umwungirije witwa  Quanane Sellami, akaba yaraye asinyiye kuzayitoza mu gihe cy’umwaka umwe, iby’amasezerano bafitanye bigasubirwamo.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version