Ubufatanye Bwa Polisi Y’u Rwanda N’Iya Jordania Bugiye Kongerwamo Imbaraga

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’iy’ubwami bwa Jordania. Ayo masezerano yasinyiwe mu ruzinduko rw’iminsi itatu umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG  Felix Namuhoranye arimo muri buriya bwami.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uru rugendo rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Namuhoranye ari kumwe na Minisitiri w’umutekano Dr. Vincent Biruta.

Biruta na mugenzi we ufite inshingano nk’izo mu bwami bwa Jordania witwa Mazin Abudullah Al Farrayeh bari bayoboye umuhango wo gusinya ayo masezerano.

- Kwmamaza -
Biruta na mugenzi we ufite inshingano nk’izo mu bwami bwa Jordania witwa Mazin Abudullah Al Farrayeh

CG Namuhoranye yayasinyanye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah ushinzwe umutekano rusange mu bwami bwa Jordania

Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Jordania Urujeni Bakuramutsa nawe yari ahari ubwo ayo masezerano yasinywaga.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitse ko bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ubwami bwa Jordania ari imikoranire mu kubaka ubushobozi mu mahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’abandi, guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu ntangiriro za 2024 umwami wa Jordania Abdallah II yageze mu Rwanda mu ruzinduko yaganiririyemo n’ubuyobozi bukuru ku mubano hagati ya Kigali na Amman.

Umwami Wa Jordania Yageze Mu Rwanda

Mbere y’uru ruzinduko ni ukuvuga mu mwaka wa 2023 uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta( ubu niwe ushinzwe umutekano mu gihugu) yakiriye Minisitiri w’intebe wungirije akaba n’uw’ububanyi n’amahanga mu bwami bwa Jordan witwa Ayman Hsafadi.

Yari aje guteguza uruzinduko rw’umwami Abdallh II utegeka Jordania.

Minisitiri Biruta Yakiriye Mugenzi We Wa Jordan

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version