Rwanda: Inzibutso Zigiye Gushyirwamo Ikoranabuhanga

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu irashaka gukorana n’izindi nzego mu rwego rwo guha inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zo ku rwego rw’igihugu ikoranabuhanga ryerekana mu mashusho amateka avunaguye y’uburyo iyahakorewe yagenze.

Ni umushinga uzatuma kuri buri rwibutso hashyirwa urusobe rw’amafoto n’amashusho( galleries) byerekana uko ibyabereye muri ako gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byagenze.

Bikubiyemo amafoto cyangwa amashusho y’abagize uruhare runini mu bwicanyi, uko kubahiga byagenze, uko abayirokotse biyubatse n’ibindi byereka usuye urwo rwibutso incamake y’ibyabereye aho ruherereye.

Ikindi ni uko muri uyu mushinga hateganyijwe ko imishinga y’ubushakashatsi bucukumbura Jenoside yakorewe Abatutsi buzaterwa inkunga.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko ku cyicaro cya Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda hari bubere inama nyunguranabitekerezo inonosora ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu nzibutso zizashyirwamo ririya koranabuhanga harimo n’urwa Nyanza n’ubwo rutarashyirwa ku rwego rw’igihugu.

Binateganyijwe ko mu Rwibutso rwa Kigali naho hazongerwamo ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version