Ubutaka Busaga Miliyoni 1.3 Ntibwanditse Kuri Ba Nyirabwo

?????????????????????????????????????????????

Ubutaka bugera ku 1,315,890 bw’abaturage batandukanye bwanditswe mu mutungo wa leta mu buryo bw’agatenyo, nyuma y’uko ba nyirabwo batabwandikishije kandi bugomba kuba bufite aho bubarizwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Igikorwa cyo kubarura ubutaka cyakozwe kuva mu 2009-2013, hanatangwa ibyangombwa byabwo bya burundu kuri ba nyirabwo.

Muri icyo gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka igaragaza ko habaruwe ubutaka miliyoni 11, 576,996, harimo ubutaka bwa 841,257 bwa leta.

Nibwo haje kugaragara ko ubutaka bwa butandikishijwe bukajya mu mutungo wa leta mu buryo bw’agateganyo ari 1,315,890.

- Kwmamaza -

Ikigo gishinzwe ubutaka giheruka gutanga itariki ya 31 Ukuboza 2020, ngo abantu bose bafite ubutaka batandikishije babikore, mbere y’uko byandikwa kuri leta by’agateganyo.

Nyuma y’iyo tariki, umuntu ukeneye ko ubutaka bwe bumwandikwaho hari ibyo asabwa.

Birimo kugaragaza uburyo yabonye ubwo butaka, niba yarabuguze akagaragaza amasezerano y’ubugure, yaba ari gakondo ye akagaragaza ibimenyetso byaba ubuhamya bw’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Ikigo cy’ubutaka Espérance Mukamana aheruka kuvuga ati “Tugusaba icyemezo cy’umutungo, ikindi ni ishusho y’ubutaka bwawe igaragaza ibipimo by’ubwo butaka, hanyuma ikemezwa n’abakozi babishinzwe ku rwego rw’Akarere, ukanandika kuko hari inyandiko wuzuza, ahantu hose irahari, ugashyiraho biriya byangombwa bisabwa hanyuma ugasaba iyo serivisi. Icyo gihe nyine ubutaka tubumwandikaho.” Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ku baturage babuze ibyangombwa nko kuba umuntu baguze atakiriho cyangwa batazi aho ari, bisaba ko urukiko ari rwo rwemeza ko ubwo butaka ari ubw’uwo muntu, bukabona kumwandikwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version