Amb Dr Diane Gashumba Ashima Uruhare Suwede Igira Mu Burezi Bw’u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede Dr Diane Gashumba yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega cya Suwede gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Swedish International Development Agency ( Sida), ishami ry’Afurika witwa Ulf Källstig amubwira ko u Rwanda rwishimira ubufatanye buranga impande zombi.

Amb Dr Gashumba yavuze ko Suwede ari igihugu cyagize kandi kikigirira u Rwanda akamaro cyane cyane mu burezi.

Ku rukuta rwe rwa Twitter Dr  Diane Gashuma yanditse ko mu myaka 20 ishize Suwede yafashije u Rwanda guteza imbere uburezi kuko muri icyo gihe hari Abanyarwanda 100 bize muri kiriya gihugu bahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu n’icy’impamyabumenyi cy’ikirenga(PhD) mu masomo atandukanye.

- Advertisement -

Ikindi Dr Diane Gashumba ashima ni uko Suwede yafashije u Rwanda kubakira abakozi barwo ubushobozi mu bumenyi, mu bumenyi ngiro no mu kubona ibikoresho.

Mu mwaka wa 2019. Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano  na Suwede yo kurutera inkunga ya miliyari Frw 31.5 yagombaga gukoreshwa  mu gihe cy’imyaka itanu.

Intego yari iy’uko iriya nkunga yagombaga gukoreshwa mu guteza imbere ubushakashatsi bwa  Kaminuza y’u Rwanda.

Ikindi cyari kigamijwe cyari icyo kubaka ubushobozi bw’iyi Kaminuza hakongerwa ubumenyi cyane cyane ku  biga impamyabumenyi y’ikirenga.

Ulf Källstig

N’ubwo umwaka wakurikiyeho waje ari udatanga umusaruro kubera icyorezo COVID-19, ariko u Rwanda na Suwede biracyakorana mu kuzahura uburezi bw’u Rwanda bwahuye n’ingaruka za COVID-19 harimo no ‘gufunga amashuri igihe kirekire.’

Mbere y’umwaka wa 2019, Ambasade ya Suwede yandikiye  Kaminuza y’u Rwanda  iyisaba kuyishyikiriza ibitekerezo by’ibanze byaho yifuza kuba iri mu myaka icumi iri imbere mu rwego rw’ubushakashatsi.

Icyo gihe Suwede yifizaga gufasha u Rwanda kohereza muri kiriya gihugu abarimu barwo bifuzaga gukomeza amasomo ku rwego rwo hejuru rw’ubushakashatsi.

Icyo gihe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Muligande Charles yabwiye RBA ko  batanze imishinga mu nzego zitandukanye hagatoranwamo 17 ariyo yahawe inkunga.

Uwari Ambasaderi wa Sweden mu Rwanda Jenny Ohlsson( yasimbuwe na Johanna Teague) yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi  buzakomeza mu rwego rwo  kuzamura  ubumenyi  bushingiye ku bushakashatsi, ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ubufatanye bwa Suwede n’u Rwanda mu rwego rw’uburezi bwatangiye mu mwaka wa 2002.

Mu mwaka wa 2019, abanyeshuli 67 b’ Abanyarwanda ni bo  bari barigiye muri Suwede amasomo mu rwego rwo hejuru rw’ubushakashatsi.

Icyo gihe 50 muri bo bari barahize hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2019 .

Abandi 30 babonye ziriya mpumyabumenyi hagati ya’umwaka wa 2019 n’uwa 2021.

N’ubwo Suwede ifasha u Rwanda kuzamura ireme ry’uburezi, iri reme ntirirafatika.

Imwe mu mpamvu ikomeye ibitera ni imibereho ya mwarimu itaramushimisha bigatuma nawe umusaruro atanga uhura n’imbogamizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version