Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutumwa Abdallah Murenzi Afitiye Rayon Mbere Yo Guhura Na APR FC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ubutumwa Abdallah Murenzi Afitiye Rayon Mbere Yo Guhura Na APR FC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2023 2:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hasigaye amasaha make ngo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 03, Kamena, 2023, Taarifa yabajije Abdallah Murenzi wigeze kuyobora Rayon Sports igihe kirekire uko abona iyi kipe ihagaze muri iki gihe n’icyo yifuza cyavugururwa…

Taarifa: Rayon Sports muri iki gihe mubona ihagaze ite?

Abdallah Murenzi: Rayon muri iki gihe imeze neza n’ubwo bitaragera aho twifuza nk’abakunzi bayo.

Aho ni mu gutwara ibikombe yaba icya shampiyona cyangwa icy’ amahoro ariko kuba turi ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’uyu mwaka  ndetse ejo tukaba tuzakina na final ya Peace Cup ntabwo duhagaze nabi rwose.

Dufite amahirwe yo kuba twakwegukana iki gikombe ku munsi w’ejo mu gihe abakinnyi bashyira umutima ku kazi kandi bakazirikana ko inyota y’igikombe itumereye nabi.

Gutsinda APR birashoboka cyane kuko dufite abakinnyi beza kandi na ‘moral’ y’uko match iheruka twayitsinze ikaba igihari bityo rero birashoboka cyane.

Uburyo dusonzeye gutwara shampiyona bigomba guha abakinnyi bacu impamvu yo gutsinda.

Taarifa: Ese musanga kuva mwarekeraho kuyiyobora, ari ibihe bibazo yahuye nabyo kandi mubona yarabyivanyemo neza?

Abdallah Murenzi: Ibibazo Rayon Sports ikunze kugira ni ibya amikoro kuko ni ikipe yirwanaho kuri buri kintu. Ubuyobozi bukomeza gushaka ibisubizo ariko ntabwo biba byoroshye kuko guhatana n’amakipe akomeye kandi akurusha amikoro ntibiba byoroshye ariko Rayon iranga ikabihagararamo kigabo.

Ikindi kibazo ni imiyoborere ikunze guhindagurika bya hato na hato.

Ni gake uzabona umuyobozi wa Rayon Sports amaze imyaka irenze ibiri atarasimbuzwa undi.

Ibi bituma nta gukomeza kw’ibikorwa byatangijwe kubaho.

Ikindi ni uko nta mishinga y’igihe kirekire ifatwa kuko buri muyobozi ugiyeho azana gahunda ye.

Ibi mu by’ukuri nsanga ari byo bituma iyo kipe dukunda ikomeza kuba ku myanya iriho muri iki gihe.

Taarifa: Mu minsi iri imbere, ni he mwifuza ko iyi kipe yazagera?

Abdallah Murenzi: Inzozi z’abakunzi ba Rayon Sports twese ni uko yaba ikipe ikomeye, ihatanira ibikombe mu Rwanda kandi ikabyegukana ndetse tukarenga imbibi z’igihugu tukagera nk’aho amakipe nka Yanga SC na Simba SC z’abaturanyi ageze.

Njya ndota Rayon Sports yakiniye umukino wa nyuma wa kimwe mu bikombe bihatanirwa muri Afurika tukazabona Perezida Paul Kagame yaje kuwurebera kuri iriya Stade nshya ari kudusanira ku Amahoro. Tekereza uko izaba isa mu mabara y’ubururu n’umweru gusa gusa!

Taarifa:Abayiyobora muri iki gihe baherutse kubaha igikombe cyo kubashimira ko mwababanjirije mukuba hari aho mwagejeje Rayon Sports. Mwabyakiriye mute?

Abdallah Murenzi: Ni ibya agaciro gakomeye kuba ubuyobozi buzirikana umusanzu twatanze mu kubaka Rayon Sports ikomeye ndetse no guha ibyishimo Abanyarwanda.

Aherutse guhabwa igikombe cyo kumushimira ko yigeze kuyobora Rayon Sports neza

Bituma ndushaho kuyikumbura no kuyikunda.

Ibi bigaragaza kandi ko dufite ubuyobozi bwiza kuko buzirikana ababubanjirije mu nshingano.

Taarifa:Ese hagize ubasaba kugaruka mu buyobozi bukuru bwayo mwabyemera?

Abdallah Murenzi: Rayon Sports ni umuryango nakuriyemo, nkunda kandi nifuza ko wakomeza guhuza Abanyarwanda mu kurushaho gukunda igihugu na siporo muri rusange.

Nta mwana rero ujya kure y’umuryango, turi mu butumwa mu zindi nshingano ariko Rayon Sports nayo iduhora ku mutima.

Igihe cyose abakunzi bayo bakwifuza ko mpabwa inshingano, nkaba nta kindi kimbuza kubikora neza, ntabwo nabatenguha.

Abdallah Murenzi yayoboye Rayon Sports guhera mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2014.

Icyakora ubwo iyi kipe yajyaga kuba i Nyanza mu mwaka wa 2016, Murenzi yakomeje kuyibera Umuyobozi w’icyubahiro kuko icyo gihe yari Meya w’Akarere ka Nyanza.

TAGGED:AkarerefeaturedIkipeKagameMurenziNyanzaRayonShampiyonaStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amata Buri Munyarwanda Anywa Ku Mwaka Ageze Kuri Litiro 72
Next Article DRC: Abana Bato Bari Kwigishwa Kwanga u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?