Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutumwa Bwa IBUKA Bwamagana Iyicwa Rya Nyirangirinshuti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ubutumwa Bwa IBUKA Bwamagana Iyicwa Rya Nyirangirinshuti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2025 1:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
IBUKA yamaganye iyicwa rya Nyirangirinshuti Thérèsie yari afite imyaka 67.
SHARE

IBUKA yamaganye iyicwa rya Nyirangirinshuti Thérésie w’imyaka 67 wo mu karere ka Nyamasheke wishwe mu minsi ishize n’abantu batari bamenyekana kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Icyakora hari abafashwe bagikorwaho iperereza.

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994 wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwamagana iyicwa ry’uriya mubyeyi wabaga mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke.

Iby’urupfu rwe byemejwe na Mukankusi Athanasie usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akemeza ko uriya mubyeyi yari asanzwe yibana.

Icyakora yari afite abana bakuru bubatse ingo zabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025 nibwo abagizi ba nabi bamwishe bamutemye mu misaya yombi, baragenda.

Kuva byaba, hari abantu batandatu bafashwe bakekwaho uruhare muri urwo rupfu.

Umuryango IBUKA wasabye inzego zose bireba guhaguruka zigakorra iperereza ryimbitse kuri buriya bwicanyi uyu muryango yise ko ari ibya kinyamaswa.

IBUKA yanditse iti: “Umuryango IBUKA wamaganye byimazeyo ibi bikorwa bya kinyamaswa  byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA irasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi, uwabigizemo uruhare wese, ubutabera bukamukanira urumukwiye.”

Yasabye buri wese ukirangwa n’ubugome guca ukubiri na bwo kandi uwinangiye agahanwa by’intangarugero.

- Advertisement -

Uyu mubyeyi witwa Nyirangirinshuti Theresie wo mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Shangi wari wararokotse Jenoside yakorewe abatutsi, yaraye yishwe mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira kuwa 17/05/2025 n'abagize ba nabi batabashije kumenyekana.

Umuryango IBUKA wamaganye byimazeyo… pic.twitter.com/skHsRRfLdp

— IBUKA Rwanda (@Ibuka_Rwanda) May 17, 2025

TAGGED:AkarerefeaturedIBUKAJenosideNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe
Next Article Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo

Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe

Ubutumwa Bwa IBUKA Bwamagana Iyicwa Rya Nyirangirinshuti

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hari Kwigwa Uko Ibiganiro Bya EAC Byahuzwa N’Ibya SADC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Joe Biden Arembejwe Na Cancer Ifata Ubugabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?