IBUKA yamaganye iyicwa rya Nyirangirinshuti Thérésie w’imyaka 67 wo mu karere ka Nyamasheke wishwe mu minsi ishize n’abantu batari bamenyekana kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Icyakora hari abafashwe bagikorwaho iperereza.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwamagana iyicwa ry’uriya mubyeyi wabaga mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke.
Iby’urupfu rwe byemejwe na Mukankusi Athanasie usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akemeza ko uriya mubyeyi yari asanzwe yibana.
Icyakora yari afite abana bakuru bubatse ingo zabo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025 nibwo abagizi ba nabi bamwishe bamutemye mu misaya yombi, baragenda.
Kuva byaba, hari abantu batandatu bafashwe bakekwaho uruhare muri urwo rupfu.
Umuryango IBUKA wasabye inzego zose bireba guhaguruka zigakorra iperereza ryimbitse kuri buriya bwicanyi uyu muryango yise ko ari ibya kinyamaswa.
IBUKA yanditse iti: “Umuryango IBUKA wamaganye byimazeyo ibi bikorwa bya kinyamaswa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA irasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi, uwabigizemo uruhare wese, ubutabera bukamukanira urumukwiye.”
Yasabye buri wese ukirangwa n’ubugome guca ukubiri na bwo kandi uwinangiye agahanwa by’intangarugero.