Ubutumwa Suluhu ‘Yageneye Abategetsi’ Nyuma Yo Gusura Urwibutso Rwa Jenoside

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02, Kanama, 2021 Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi asiga atanze ubutumwa bugenewe abayobozi bo muri Afurika.

Yavuze ko abayobora Afurika bagomba kuzirikana ko kubiba amacakubiri mu bo bayobora byoreka imbaga.

Suluhu yanditse ati: “ Ibyo nabonye ni amateka kandi rero ababaje. N’ubwo ari amateka ariko ni amateka ababaje. Abayobora Afurika bagombye kubona ko amacakubiri atari ikintu cyiza mu bo bayobora. Si amahitamo meza rwose.”

Ubutumwa bwa Suluhu yatangiye ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

Ubutumwa bwa Samia Suluhu Hassan bwarangiye asaba Imana gukomeza kwakira roho z’abaruhukiye kuri ruriya rwibutso mu mahoro.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwari buherutse kumenyesha abantu batandukanye ko ibikorwa byo kurusura bitemewe kuri uyu wa Mbere, umunsi w’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.

Ubwo bamwerekaga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version