U Rwanda Rwakusanyije Miliyoni $620 Mu Mwenda Uzishyurwa Mu Myaka 10

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yabashije gukusanya miliyoni $620 binyuze mu gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda mpuzamahanga (Eurobond), zizishyurwa mu gihe cy’imyaka 10.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abashoramari bagaragaje ubushake bwo gutanga amafaranga akubye hafi inshuro eshatu ayari akenewe, kuko yageraga muri miliyari $1.6.

Byatangajwe ko uyu mwenda uzafasha mu kwishyura undi wa miliyoni $400 wafashwe mu 2013, ugomba kwishyurwa bitarenze Gicurasi 2023.

Uzishyurwa ku kiguzi cya 5.5%, igipimo kiri hasi ya 6.625% yafatiweho amafaranga mu 2013.

- Advertisement -

Ikindi gice kizafasha mu mishinga izatanga umusanzu mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, ushyigikire ishoramari mu buzima n’ubuhinzi hagamijwe iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga.

Uzafasha kandi mu bijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’igaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko “u Rwanda rufite amateka meza mu bijyanye na gahunda zifatika z’ubukungu n’amavugurura yakomeje gutuma habaho izamuka ry’ubukungu riri hejuru, uburyo bworohereza ishoramari, imicungire myiza y’inguzanyo na gahunda zo kuzahura ubukungu mu bihe bya COVID-19.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, we yavuze ko bishimiye uburyo abashoramari bakiriye iyi Eurobond.

Ati: “Bizatanga umusanzu ukomeye muri gahunda zacu zo gucunga ibijyanye n’amadeni y’igihugu. Amafaranga yakusanyijwe azihutisha imishinga izagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.”

Igice kinini cyatanzwe n’abasanganywe amafaranga batanze mu 2013 bihariye 84.5%.

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yatangaje ko ibyo bigaragaza icyizere abashoramari bafite mu gushora imari yabo mu bukungu bw’u Rwanda, bijyanye n’uburyo bwakomeje kuzamuka mu myaka makumyabiri ishize.

Mu myaka makumyabiri ishize bwazamukaga kuri 7.8%, ndetse muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka kuri 5.1%.

Kugeza u Rwanda ruvuga ko amadeni rufite ari azishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto.

Bibarwa ko inguzanyo u Rwanda rufite muri uyu mwaka zingana na 73.4 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse byitezwe ko rizagera kuri 84 ku ijana mu mwaka wa 2023.

Inguzanyo nyinshi z’u Rwanda zijyanye n’imishinga minini y’ibikorwa remezo, harimo Kigali Convention Centre (miliyoni $130), Ikibuga cy’Indege cya Bugesera (miliyoni $80), Kigali Arena (miliyoni $104) n’indi myinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version