Banki ya Equity Bank Rwanda yahumurije abakiliya bayo ko amafaranga yabo atekanye nyuma y’uko Banki ibashije kubona hakiri kare no guhagarika ibikorwa byageragezaga kwiba amafaranga binyuze muri sisiteme zayo.
Banki yavuze ko sisiteme zayo zo kugenzura ibikorwa by’amafaranga zahise zibona ibikorwa bidasanzwe byabaga mu buryo bw’ihererekanya ry’amafaranga, maze ihita itangiza ingamba z’umutekano n’uburyo bwo gukemura ibibazo byihuse.
Hahise hashyirwa mu bikorwa ingamba zo kubikumira binyuze mu gukorana n’inzego zibishinzwe.
Banki yasobanuye ko kubera igikorwa cyihuse yakoze, yabashije gusubiza inyuma ibyinshi mu bikorwa by’amafaranga byakemangwaga, ibikora mu gihe kitarenze amasaha 24.
Ibi byatumye nta mafaranga y’abakiliya atakara, kandi amafaranga yabo ndetse na konti zabo bikomeza gutekana.
Mu itangazo ryayo, Banki yagize iti: “Amafaranga y’abakiliya na konti zabo birakanye, kandi ibikorwa bya banki birakomeje nk’ibisanzwe. Nta mafaranga y’umukiliya n’umwe yabuze.”
Equity Bank Rwanda yavuze ko sisiteme zayo zo kurinda umutekano w’ikoranabuhanga (cybersecurity) no kugenzura ihererekanya ry’amafaranga zagize uruhare runini mu kubona hakiri kare ibyo bikorwa bibi.
Nyuma yo kubibona, Banki yahise ikoresha uburyo bwayo bwo gucunga ibikorwa n’ingaruka zishobora guterwa nabyo, kugira ngo igabanye ingaruka zashobokaga andi irinde umutungo w’abayizeye bakayibitsa.
Iperereza ku by’iri gerageza ry’uburiganya riracyakomeje.
Banki iri gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’izigenzura imari, harimo na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), kugira ngo hamenyekane inkomoko n’imiterere y’ibyo bikorwa by’amafaranga bikemangwa.
Nubwo ibi byabaye, Banki yashimangiye ko sisiteme zayo n’uburyo bwo kugenzura imbere muri Banki byakoze neza, bituma hatagira umukiliya uhomba amafaranga.
Yanongeye gushimangira ko itazatazuka k’ugucunga imari, kandi ko ikomeje kongera imbaraga mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga no gukurikirana ibikorwa by’amafaranga.
Equity Bank Rwanda yanashishikarije abakozi bayo, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage muri rusange gutanga amakuru ku myitwarire yose bakeka ko itari yo, bakoresheje inzira z’ibanga zo gutanga amakuru.
Nubwo ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera ku bigo by’imari ku isi hose, no mu Rwanda by’umwihariko, Banki yavuze ko izakomeza gukorera mu mucyo no kurinda amafaranga ikoresheje uburyo bwose buhari.
Indi wasoma:
Abanya Uganda Baravugwa Muri Benshi Bakekwaho Kwiba Equity Bank Rwanda

