Ubuyobozi Bwa Gakenke Buvuga Ko Kuboneza Urubyaro Bihagaze Neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ubukangurambaga bwakoze mu myaka ishize byatumye abaturage bumva ko kubyara ukuzuza isi bitagifite agaciro bitewe n’ibihe abantu barimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Jacqueline Uwimana avuga ko ubu kubona urubyaro bihagaze ku gipimo cya 55%.

Hari mu kiganiro bwahaye abanyamakuru bifuzaga kumenya niba ubwiyongere bw’abana babyarwa n’ababyeyi bafite ubukene butarushaho kongerera abaturage ubukene.

Uwimana yavuze ko ababyeyi bo muri Gakenke muri rusange bigishijwe ko iyo umuryango ubyaye abo ushoboye kurera ari bwo ushobora kwizigamira kandi ibibazo byo gusangira ibike no kwitana ibisambo bikagabanuka.

- Advertisement -

Umwe mu bagore bo mu murenge wa Nemba muri Gakenke witwa Bonifride akaba ashinzwe n’ubuzima muri uyu murenge avuga ko iyo urebye imibare usanga mu myaka ine ishizwe, umubare w’imbyaro waragabanutse.

Ibi ngo byagizwemo uruhare n’abagore basobanukiwe akamaro ko kutabyara benshi ndetse bakabifashwamo n’abagabo babo.

Umugore witwa Françoise Mukazayire avuga abavuga ko abana ari amaboko bibeshya kuko ibya kera atari byo by’ubu.

Ubu ngo amaboko ni abana bake ariko bize, bakarerwa neza, bagakura neza.

Akarere ka Gakenke gafite imirenge 19; utugari  97 n’imidugudu 617.

Gakenke ituwe n’abaturage barenga  338.586  k’ubucucike bw’abaturage (Population density) 481 kuri  Kmimwe (481Pop/Km2 ) muri bo igitsina gore

kingana na 53% by’abaturage bose b’Akarere naho igitsina gabo kingana na

47% by’abaturage bose baturiye Akarere ka Gakenke.

Ababyeyi bo muri Gakenke ngo bamenye akamaro ko kuboneza urubyaro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version