Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ubukangurambaga bwakoze mu myaka ishize byatumye abaturage bumva ko kubyara ukuzuza isi bitagifite agaciro bitewe n’ibihe abantu barimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Jacqueline Uwimana avuga ko ubu kubona urubyaro bihagaze ku gipimo cya 55%.
Hari mu kiganiro bwahaye abanyamakuru bifuzaga kumenya niba ubwiyongere bw’abana babyarwa n’ababyeyi bafite ubukene butarushaho kongerera abaturage ubukene.
Uwimana yavuze ko ababyeyi bo muri Gakenke muri rusange bigishijwe ko iyo umuryango ubyaye abo ushoboye kurera ari bwo ushobora kwizigamira kandi ibibazo byo gusangira ibike no kwitana ibisambo bikagabanuka.
Umwe mu bagore bo mu murenge wa Nemba muri Gakenke witwa Bonifride akaba ashinzwe n’ubuzima muri uyu murenge avuga ko iyo urebye imibare usanga mu myaka ine ishizwe, umubare w’imbyaro waragabanutse.
Ibi ngo byagizwemo uruhare n’abagore basobanukiwe akamaro ko kutabyara benshi ndetse bakabifashwamo n’abagabo babo.
Umugore witwa Françoise Mukazayire avuga abavuga ko abana ari amaboko bibeshya kuko ibya kera atari byo by’ubu.
Ubu ngo amaboko ni abana bake ariko bize, bakarerwa neza, bagakura neza.
Akarere ka Gakenke gafite imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617.
Gakenke ituwe n’abaturage barenga 338.586 k’ubucucike bw’abaturage (Population density) 481 kuri Km2 imwe (481Pop/Km2 ) muri bo igitsina gore
kingana na 53% by’abaturage bose b’Akarere naho igitsina gabo kingana na
47% by’abaturage bose baturiye Akarere ka Gakenke.