Umuyobozi w’Inyeshyamba “Zishe” Abarinzi 19 Ba Pariki Ya Virunga Yafashwe

Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ICCN, cyatangaje ko cyataye muri yombi umugabo witwa Jackson Muhukambuto, wayoboraga umutwe w’inyeshyamba ushinjwa kwica abarinzi ba Pariki y’igihugu ya Virunga.

Iyi pariki ikora ku Rwanda na Uganda. Iherereye mu gice cy’uburasirazuba ba RDC kibamo imitwe myinshi yitwaje intwaro.

Ubuyobozi bwatangaje ko Muhukambuto yafashwe nyuma y’iperereza ryakorwaga ku byaha bijyanye na pariki birimo ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu.

Umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Virunga, Emmanuel De Merode, yabwiye AFP ati “Nyuma y’amezi atandatu y’iperereza no gukurikirana, abarinzi ba pariki ya Virunga babashije gufata Jackson Muhukambuto mu gitondo cyo ku wa 8 Kamena, mu nkengero za Butembo.”

- Kwmamaza -

“Duhamya ko Jackson Muhukambuto yagize uruhare rutaziguye mu rupfu rw’abarinzi 19 mu myaka itatu ishize.” Abo ngo biyongera ku basivili n’abasirikare bishwe.

Yavuze ko Muhukambuto ari we ukuriye umutwe witwaje intwaro wa Mai-Mai Jackson. Ukorera muri pariki, hafi y’ikiyaga cya Edward ku mupaka na Uganda.

Asanzwe ashinjwa uruhare mu bucuruzi butemewe bw’amahembe y’inzovu.

Muhukambuto yahoze ari umusirikare mu ngabo za Congo, FARDC. Afite abantu bakorana mu ngabo za Congo, ndetse yagiye yifashishwa mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa FDLR.

Mu mwaka ushize abarinzi 21 b’iyi pariki biciwe mu mirwano n’imitwe yitwaje intwaro.

Jackson Muhukambuto yahise ashyikirizwa inzego z’ubutabera ngo akurikiranwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version