Umunyamabanga Mukuru W’Ishyaka Riyobora U Burundi Yasuye Tanzania

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi  Bwana Ndikuriyo Révérien yasuye Tanzania agamije kuganira n’ubuyobozi bw’ishyaka riyobora Tanzania ryitwa Chama Cha Mapenduzi.

Bahuriye ku cyicaro cy’iri shyaka ritegeka Tanzania kiri i Dodoma muri Tanzania

U Burundi na Tanzania ni ibihugu bituranye kandi bifitanye ubufatanye mu ngeri nyinshi haba mu bukungu, muri Politiki ndetse no mu mutekano.

Perezida wa Tanzania muri iki gihe witwa Samia Suluhu Hassan nawe ari mu mujyo wo gukomeza uyu mubano.

- Advertisement -

Tanzania ni igihugu cyacumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi zahahungiye ibibazo bya politiki byavukaga mu gihugu cyabo.

Ba Ambasaderi  b’ibihugu byombi baherutse gusinya  amasezerano y’ubufatanye.

Bemeranyije ko amabuye y’agaciro yabonetse mu gihugu kimwe ariko akaba ataboneka mu kindi azajya acyoherezwamo atunganywe ku giciro kinogeye buri ruhande.

Icyo gihe Tanzania yari ihagarariwe na Madamu  Jilly Maleko naho u Burundi bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo i Dar El Salaam witwa Cyriaque Kabura.

Ubusanzwe Tanzania n’u Burundi ni ibihugu bikize ku mabuye y’agaciro arimo  Zahabu, Ubutare, Uranium, Tungsten, Nickel, Tin, Limestone, Soda Ash n’Umunyu.

Hateganyijwe kuzubakwa inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro ku nyungu z’ibihugu byombi.

Bizagirira akamaro ibihugu by’abaturanyi…

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri biriya bihugu byombi ubwo byasinyaga ariya masezerano yavugaga ko inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro zizagirira akamaro n’ibindi bihugu buri mu Karere u Burundi na Tanzania biherereyemo.

Tanzania ivuga ko agace kayo ka Kigoma ari ko kazungukira muri buriya bufatanye kurusha utundi.

Baganiriye ku ngingo z’ubufatanye
Yamweretse abayoboye Chama Cha Mapenduzi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version