Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ababyeyi Babwiwe Uruhare Rwabo Mu Gutuma Abana Baba Mu Muhanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Babwiwe Uruhare Rwabo Mu Gutuma Abana Baba Mu Muhanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2024 6:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugorora abana bataye umuco, baraye baganiriye n’ababyeyi bafite abana baba mu muhanda bababwira ko burya nabo babigiramo uruhare.

Abayobozi mu nzego zivuzwe haruguru babwiye bamwe mu babyeyi bafite abana bagiye kuba mu muhanda ko burya umwana wabuze amahoro iwabo, ajya kuyashakira ahandi.

Aho handi harimo no mu muhanda.

Ubwo abo babyeyi baganirizwaga, bari bari kumwe na bamwe mu bana bakuwe ku muhanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Martine Urujeni yababwiye ko yavuze ko kujya mu muhanda kw’abana ari ikibazo gikomeye Leta.

Yavuze ko intego ya Leta ari uko  ishaka ko iki kibazo gicika burundu, asaba ababyeyi guha abana umwanya, urukundo no kubitaho kugira ngo babarinde ibibazo byatuma bajya mu muhanda.

Ibi kandi byagarutsweho na Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.

Ruyenzi yavuze ko iyo abana bayobotse umuhanda ari benshi, bigira ingaruka ku mutekano kuko uko bakura ari ko biga imico mibi irimo kwiba, gukubita no gukomeretsa ndetse no kwica.

ACP Teddy Ruyenzi

Ibyo kandi bigendana no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana Assoumpta Ingabire asaba ababyeyi gukora uko bishoboka kose bakita ku bana babo, abagize ikibazo bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.

Ababyeyi kandi bahirewe ibiganiro mu matsinda, baganirirwa ku burenganzira bw’umwana, babwirwa impamvu abana bajya mu muhanda, icyo ababyeyi bakora ngo bayobore abana babo mu nzira ikwiye, impamvu ababyeyi bata inshingano, ndetse barebera hamwe icyo bakora ngo abana bave kandi ntibazasubire mu muhanda.

Assoumpta Ingabire
Martine Urujeni

Mu mwaka ushize, ikigo cyigihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, ku bufatanye na UNICEF n’ibindi bigo, cyatangije uburyo bukomatanyije bwo kumenya no gufatanya mu gukemura ibibazo by’abana b’u Rwanda.

Ni uburyo bise National Child Protection Case Management.

Ababutangije bavuga ko buzafasha abana bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo n’ihohoterwa kubona ubufasha bukomatanyije kandi butangiwe igihe.

Uburyo CPCM iteguye, bushamikiye kuri politiki y’uburezi bw’umwana yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Hashyizeho Uburyo Bukomatanyije Bwo Gukemura Ibibazo By’Abana

TAGGED:AbabyeyiAbanafeaturedIkigoPolisiRuyenziUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubumwe Ni Ingenzi Mu Gukemura Ibibazo By’Isi- PM Ngirente
Next Article Bruce Melodie Agiye Gushora Mu Ikipe Ya Basketball
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?