Ubuyobozi Si Amashuri Gusa Ahubwo Ni Na Kamere Y’Umuntu-Kagame

Ubwo yarangizaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize  Inteko y’Umuryango FPR-Inkotanyi,  Perezida Kagame yavuze ko kuba umuyobozi w’intica ntikize, mbese w’akazuyazi bidakwiye.

Avuga ko umuyobozi u Rwanda rukeneye ari utuma abantu babaho neza, agakora agamije ko ijanisha ry’ibyo akora rizamuka hejuru ya 50% aho kuba munsi ngo usange abantu bamererwa nabi kandi ari we ubashinzwe.

Yababwiye ko ibyo kuba akazuyazi mu gushyira mu bikorwa ibiteza abantu imbere bidakwiye.

Avuga ko umuyobozi ari ukora, agakora ibintu bigira ibibivamo bifatika kandi biganisha ku byiza yifurizaga abo ayobora.

- Advertisement -

Kuri Perezida Kagame ngo ubuyobozi ni ikintu kiba mu muntu, akakigendana, si ukujya kwiga gusa ngo wize ubuyobozi.

Ndetse ngo hari n’abo igihugu kishyurira ngo bige ubuyobozi, ariko bagaruka ugasanga ibyo bize ntibishyirwa mu bikorwa ngo bitange umusaruro ugaragara.

Ati: “ Ibindi ni ibintu biri aho, kandi myth ntawe bikiza.”

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abandi bayobozi ko ikibazo kiba muri ibi byose ari imico mibi yokamye bamwe bumva ko aho kugira ngo bakore ibiteza imbere abaturage ahubwo babanza gukuraho 10% kandi ibi bigakenesha abaturage.

Ngo abayobozi bemeranya ku kintu runaka ariko ntigikorwe.

Hari n’abatiba amafaranga ariko bakaba indangare, ntibakurikire ngo barebe uko ibintu bihagaze.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo umuntu yagira byinshi byo gukora ariko ngo hari iby’ingenzi bigomba gukorwa ku mwanya wa mbere.

Inama Perezida Kagame yagiriye abayobozi muri FPR-Inkotanyi bakaba ari nabo bayoboye u Rwanda zije zikurikira izo yabagiriye ubwo yatangizaga iyi nama.

Yabwiye ko bagombye kuzibukira umururumba, bagakorera abaturage.

Ikindi yababwiye kibabaje ni uko abenshi mu biba amafaranga y’abaturage baba basanzwe bitunze, ntacyo babuze.

Ndetse ngo hari abo ahamagara bakaganira akababaza icyo babuze gituma bashora ukuboko mu mutungo ugenewe abaturage basora ari uko biyushye akuya.

Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu agiriwe inama ntiyumve aba agomba kurengera ingaruka.

Ngo uwo yamenye, ntarusimbuka!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version