Ubuzima Bw’Abaturage Bugomba Kuza Mbere – Kagame Avuga Ku Isubikwa Rya CHOGM 2021

Perezida Paul Kagame yavuze ko icyemezo cyo gusubika ubugira kabiri Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagize Umuryango wa Commonwealth, kitoroshye, ariko ubuzima bw’abaturage bugomba gushyirwa imbere y’ibindi byose.

Gusubika CHOGM 2021 ni icyemezo cyafashwe kubera ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera hirya no hino mu bihugu bigize uyu muryango, bitewe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije. Ni nako imibare y’abapfa igenda izamuka.

Mu nyandiko yemeza isubikwa ry’iyi nama, Perezida Kagame yagize ati “Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri ntabwo cyoroshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Commonwealth muri iki gihe gikomeye bigomba kuza ku mwanya wa mbere. Twiteguye kuzakira i Kigali umuryango wa Commonwealth muri CHOGM mu gihe gikwiriye.”

Iyi nama yagombaga kuba mu mwaka ushize, ariko nabwo isubikwa kubera COVID-19. Muri uyu mwaka yari kuzaba ku wa 21-26 Kamena.

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko COVID-19 ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu binyamuryango, ku buryo bimwe bikomeje gupfusha abaturage benshi ndetse bikagira n’ibindi bihombo.

Ati “Birababaje kuba tudashobora guhuriza hamwe abayobozi muri Commonwealth ngo baganire byinshi muri ibi bibazo, ariko tugomba kuzirikana ingorane zikomeye inama zihuza abantu benshi zishobora kutugiraho twese.”

Yashimiye uburyo u Rwanda rwari rwiteguye kwakira CHOGM.

Hemejwe ko CHOGM 2021 isubikwa, itariki izaberaho ikazatangazwa nyuma. U Rwanda nubundi nirwo ruzayakira.

Byari byitezwe ko iyi nama izaba abantu bari kumwe aho kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze iminsi bwifashishwa, ikitabirwa n’abantu babarirwa hagati ya 7000 – 10.000.

Umunyamabanga mukuru muri Commonwealth Madamu Patricia Scotland ubwo yajyaga guhura na Perezida Kagame
Yakiriwe na Perezida Kagame baganira kuri byinshi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version