CHOGM 2021 Yagombaga Kubera Mu Rwanda Yongeye Gusubikwa

Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwemeje ko inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu na guverinoma bagize uyu muryango, CHOGM, yasubitswe, kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kumera nabi hirya no hino mu bihugu.

Mu ibaruwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, imenyesha ibihugu iby’iri subika, yavuze ko ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera hirya no hino ari nako abahitanwa n’iyi ndwara baba benshi.

Yavuze ko nko mu cyumweru cyasojwe ku wa 25 Mata 2021, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, ryatangaje ubwandu bushya hafi miliyoni 5.7 n’impfu 87.000.

Icyo kandi cyabaye icyumweru cya cyenda cyikurikiranya ubwandu bwa COVID-19 buzamuka, kiba n’icya gatandatu cyikurikiranya impfu ziyongera, ku buryo urebye ubwandu bubarwa mu minsi irindwi y’icyumweru bwazamutse 110% mu gihe cy’amezi abiri.

- Advertisement -

Mu gihe ibintu bimeze bityo, inkingo za COVID-19 zatangaga icyizere cyo gutuma ibintu bisubira ku murongo zikomeye kubura ku bihugu byinshi bizikeneye.

Scotland yakomeje ati “Uku ni ukwiyongera gukabije kuva iki cyorezo cyatangira. Uku kwiyongera k’ubwandu bwa COVID-19 kurimo guterwa ahanini n’ubwoko bushya bwa virus yihinduranyije n’ubwandu bubera ahantu hakoraniye abantu benshi.”

Yakomeje avuga ko hagendewe ku isesengura, kuba ubu bwandu bwakwirakwira muri CHOGM ibyago biri hejuru cyane.

Ati “Kandi ntabwo ari ikibazo gusa ku bagenzi ahubwo no ku baturage b’u Rwanda ubwabo, baramutse bagezwemo n’ubwandu bwa virus yihinduranyije bwaba buturutse mu bindi bihugu.”

Byongeye, kugeza ku wa 4 Gicurasi 2021 ibihugu 29 bigize Commonwealth byari bimaze gufunga imipaka ibice cyangwa se imipaka yose, ibindi bifunga ingendo mpuzamahanga.

Scotland ati “Ibi birimo kugira ingaruka ku bwitabire buri hasi ku bakuru b’ibihugu muri CHOGM no kwiyandikisha mu mahuriro yateganywaga, aho abamaze kugaragaza ko bazitabira bari hagati ya 10-15% by’ababaga bamaze kugaragaza ko bazitabira mu gihe nk’iki, kuri CHOGM zabanje.”

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwakoze ibishoboka mu kwitegura, bigaragara ko inama y’uyu mwaka na yo byaba byiza isubitswe nk’uko byagenze mu mwaka ushize.

Ati “Ubunyamabanga bwa Commonwealth buzakomeza gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda nk’igihugu kigomba kwakira inama, ibindi bihugu binyamuryango n’u Bwongereza buyoboye umuryango muri iki gihe, ku buryo twagera ku buryo bufatika bwo gutegura inama izabera i Kigali ubwo ibintu bizaba bimeze neza kurushaho, kugira ngo hazabe inama itekanye, abantu bari kumwe.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabwiye Taarifa ko byari ngombwa ko habaho gutegereza igihe cyatuma habaho CHOGM itekanye ku bayitabira, “kurusha kuyihutira ikitabirwa n’ibihugu bike cyane.”

Iyi nama yagombaga kuba kuva ku matariki ya 21-26 Kamena 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version