Ubuzima Bw’Igihugu N’Abagituye Bushingira Ku Mahitamo-Kagame

Nyuma yo kwakira indahiro y’abayobozi babiri baherutse kujya muri Guverinoma, Perezida Kagame Paul yavuze ko ubuzima bw’igihugu bushingira ku mahitamo. Yavugaga ko iyo abantu bahisemo gukora, bakanga guhora bateze amaboko, batera imbere n’aho abarambiriza ku bagiraneza bo baguma muri ibyo.

Yavuze ko ikibazo gihari ari uko abantu bazi neza ko gukora no kwiteza imbere ari ibyo by’ingirakamazo ariko ntibakore ibijyanye n’ibyo bazi ngo biteze imbere.

Kagame yavuze ko burya ibintu byose bishingira ku mahitamo.

Ati: “ Ushobora guhitamo ukumva ko kuba umukene ntacyo bitwaye kuko ufite abagiraneza, ko iyo ukennye hari abakugoboka, ibi bindi abantu bavuga bivunanye, byaba ari iby’iki?”

- Kwmamaza -

Mu ijambo rye, Perezida Kagame avuga ko imitekerereze nk’iyo ari yo igaragara mu bihugu by’Afurika.

Ikibazo ni uko henshi muri Afurika ibyo bintu babizi ariko ntibagire icyo bakora ngo bivane muri ibyo bibazo.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika ifite ibikenewe byose ngo itere imbere ni ukuvuga abaturage, umutungo kamere n’ubumenyi, ariko igakena ari ikintu kidakwiye.

Avuga ko bidakwiye ko Abanyafurika babaho bakennye bakumva ko bagomba kuba mu butindi no guhora baragiwe nk’inka.

Asanga ikibazo ari uko abayobozi b’Afurika iyo bagiye mu Nama mpuzamahanga batanga imbwirwaruhame zumvikanisha ko barambiwe ubukoloni n’ubujiji.

Ibyo ariko bicira aho.

Ati: “ Kuyobora byabaye kwambara neza calvate tukamera neza nk’abayobozi ariko ya mpinduka tuvuga buri munsi ntuyibone.”

Perezida Kagame avuga ko ikibazo ari uko usanga hari abakoresha icyenewabo(nepotism), amoko n’ibindi, bikabadindiza.

Umukuru w’u Rwanda avuga ibyo bidindiza abaturage kuko ngo batinda mu nzangano,  abandi bakabasiga kure.

Asaba abayobozi kujya buri gihe bashyira mu bikorwa ibyo barahiriye, imvugo buri gihe ikajya iba ari yo ngiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version