Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Bw’Igihugu N’Abagituye Bushingira Ku Mahitamo-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubuzima Bw’Igihugu N’Abagituye Bushingira Ku Mahitamo-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2023 3:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kwakira indahiro y’abayobozi babiri baherutse kujya muri Guverinoma, Perezida Kagame Paul yavuze ko ubuzima bw’igihugu bushingira ku mahitamo. Yavugaga ko iyo abantu bahisemo gukora, bakanga guhora bateze amaboko, batera imbere n’aho abarambiriza ku bagiraneza bo baguma muri ibyo.

Yavuze ko ikibazo gihari ari uko abantu bazi neza ko gukora no kwiteza imbere ari ibyo by’ingirakamazo ariko ntibakore ibijyanye n’ibyo bazi ngo biteze imbere.

Kagame yavuze ko burya ibintu byose bishingira ku mahitamo.

Ati: “ Ushobora guhitamo ukumva ko kuba umukene ntacyo bitwaye kuko ufite abagiraneza, ko iyo ukennye hari abakugoboka, ibi bindi abantu bavuga bivunanye, byaba ari iby’iki?”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame avuga ko imitekerereze nk’iyo ari yo igaragara mu bihugu by’Afurika.

Ikibazo ni uko henshi muri Afurika ibyo bintu babizi ariko ntibagire icyo bakora ngo bivane muri ibyo bibazo.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika ifite ibikenewe byose ngo itere imbere ni ukuvuga abaturage, umutungo kamere n’ubumenyi, ariko igakena ari ikintu kidakwiye.

Avuga ko bidakwiye ko Abanyafurika babaho bakennye bakumva ko bagomba kuba mu butindi no guhora baragiwe nk’inka.

Asanga ikibazo ari uko abayobozi b’Afurika iyo bagiye mu Nama mpuzamahanga batanga imbwirwaruhame zumvikanisha ko barambiwe ubukoloni n’ubujiji.

Ibyo ariko bicira aho.

Ati: “ Kuyobora byabaye kwambara neza calvate tukamera neza nk’abayobozi ariko ya mpinduka tuvuga buri munsi ntuyibone.”

Perezida Kagame avuga ko ikibazo ari uko usanga hari abakoresha icyenewabo(nepotism), amoko n’ibindi, bikabadindiza.

Umukuru w’u Rwanda avuga ibyo bidindiza abaturage kuko ngo batinda mu nzangano,  abandi bakabasiga kure.

Asaba abayobozi kujya buri gihe bashyira mu bikorwa ibyo barahiriye, imvugo buri gihe ikajya iba ari yo ngiro.

TAGGED:AbakolonifeaturedKagamePerezidaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Y’Igihugu Y’Umukino W’Amagare Yagiye Guhatana Muri Cameroun
Next Article RIB Iraburira Ababyeyi Bashyira Iby’Urukozasoni Muri Telefoni Zabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?