Ubwandu Bwa COVID-19 Mu Rwanda Bwiyongereyeho 769%

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku rwego rukomeye, ku buryo bwiyongereyeho inshuro 769% ukurikije uko ibintu byari bisanzwe bihagaze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko iyo hakozwe impuzandengo y’imibare yabonetse mu cyumweru cyo ku itariki 7-20 Ukuboza, ukayihuza n’iyo mu cyumweru cyo ku wa 21 ukuboza – 3 Mutarama mu minsi mikuru, ubwandu bwiyongereye hafi inshuro 769%.”

Yavugiye kuri TV 10 ko mu cyumweru cyabanje abantu banduye mu gihugu bari 1460, mu cyumweru cya nyuma mu minsi mikuru bagera ku 12,691.

Yakomeje ati “Urabona ko imibare yagiye izamuka cyane, cyane cyane ariko twabibonye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zimwe. Ubwandu bwariyongereye kandi ni cyo kiranga iyi virus. Nk’iyo urebye mu Mujyi wa Kigali tujya gutangira iriya minsi mikuru twari turi nibura kuri 1% by’abanduye urebye abantu twapimye, ariko byarazamutse bigera kuri 4%.”

- Advertisement -

“Amahirwe ni uko nubwo abantu benshi barwaye, iyo urebye abarembye, abari mu bitaro ni bake cyane kandi n’abafite ibimenyetso ntabwo bikanganye, n’abarwaye barakira.”

Dr Mpunga yavuze ko kugeza ubu ikigo cya Kanyinya nicyo kirimo kwakira abarwayi, ndetse kuri uyu wa Mbere abantu bagera muri batanu bari barimo kongererwa umwuka.

Imibare mishya igaragaza ko abantu icyenda bashya bashyizwe mu bitaro ku wa Mbere, ku buryo abashyizwe mu bitaro mu minsi irindwi ishize ari 73. Harimo batandatu barembye.

Dr Mpunga yavuze ko abantu bapfa ahanini ari abakuze n’abafite izindi ndwara zidakira nka kanseri, ziba zigeze ku rwego rwa nyuma.

Kuri uyu wa Mbere kandi hapfuye abantu icyenda, barimo abagore batandatu n’abagabo batatu. Ku cyumweru bwo hitabye Imana abagore babiri. Mu minsi irindwi ishize hitabye Imana abantu 27.

Dr Mpunga yashishikarije abantu kurushaho kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

Yakomeje ati “Kuba hari abantu benshi batikingije, nibo bafite ibyago byo kurwara, virus zikaba nyinshi mu mubiri wabo bagatinda gukira, nibo batuma ya virus ikomeza gukwirakwira, zikihinduranya zikaba nk’ibi byose turimo kubona.”

“Niyo mamvu kwikingiza bifite akamaro, bituma utaremba ngo upfe, ariko nanone mwikingije muri benshi bizatua na ya virusi itabona aho imenera kugira ngo ikure cyangwa se yihinduranye ibe yabagirira nabi.”

Abaturarwanda bahawe nibura urukingo rumwe ni miliyoni 7.8, abahawe inkingo ebyiri ni miliyoni 5.6 naho abamaze guhabwa urukingo rushimangira ni ibihumbi 408.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version