Ikipe Y’i Burayi Irashaka Umuzamu Wa Rayon Sports Abouba Bashunga

Muri Portugal hari ikipe yitwa FC Sétubal iri kunuganuga umuzamu wa Rayon Sports witwa Abouba Bashunga ngo ajye kuyikinira. Hari amakuru avuga ko iriya kipe yamutumiye ngo imukoreshe igerageza.

Igerageza riramutse rimuhiriye ‘ashobora’guhabwa amasezerano.

Inkuru yo kumujyana muri Portugal yatangiye kuvugwa mu Ukuboza, 2021 ubwo nyiri FC Sétubal witwa  Mario Jorge Leandro da Silva yasabaga Ambasade ya Portugal mu Rwanda ariko ifite icyicaro i Nairobi kumworohereza kugira ngo abone inyandiko zimugeza Lisbonne.

Igihe yanditse ko biteganyijwe ko uyu mukinnyi ashobora kuzagera muri Portugal mbere y’uko iki Cyumweru kirangira.

- Advertisement -

Iyi kipe yavuze ko izamenyera Bashunga Abouba buri kimwe azakenera mu gihe cy’iminsi 30 azakoramo igeragezwa mbere y’uko ahabwa amasezerano.

Abouba Bashunga yatangiye gukina umupira akina mu ishuri rya APR FC, akurira muri Marines FC ndetse yakiniye na Gicumbi FC.

Nyuma yaje kukua muri Rayon Sports ayikinira imyaka ibiri ariko aza gukomereza mu Kenya gukinira Bandari FC.

Nyuma yaje kugaruka mu Rwanda akinira Rayon Sports  arayifasha kugira ngo igere muri  ¼ cya CAF Confederation Cup.

Yaje kongera kuyivamo ajya muri Zambia, icyo gihe hari muri Kamena 2019. Agezeyo yakiniye ikipe ya FC Buildcon.

Muri Kanama 2020  yagarutse mu Rwanda, avuye muri Zambia aza avuga ko batandukanye kubera kutamwishyura uko bikwiye.

Binyuze mu bwumvikane mu Ukwakira 2020, Abouba Bashunga yasinyiye Mukura Victory Sports ariko iza kumwemerera kujya muri Rayon Sports.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version