Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwato Budafite Moteri Bwabujijwe Kongera Kwambutsa Abantu Muri Nyabarongo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubwato Budafite Moteri Bwabujijwe Kongera Kwambutsa Abantu Muri Nyabarongo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2022 12:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bwemeje ko ubwato bw’ibiti budafite moteri butemerewe kwambutsa abantu mu ruzi rwa Nyabarongo. Ni icyemezo gifashwe nyuma y’impanuka y’ubwato buheruka kuroha abagenzi, umwe akaba yaraburiwe irengero.

Uwaburiwe irengero yitwa Epimaque Niyonteze.

Ni umwe mu myanzuro y’Inama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022 ku Karere ka Kamonyi.

Ni inama yari igamije  kungurana ibitekerezo no gufata imyanzuro ku cyakorwa kugira ngo hanozwe imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage bambuka uruzi rwa Nyabarongo, nyuma y’aho ikiraro cya Gahira gihuza Akarere ka Muhanga na Gakenke cyambukiranya urwo ruzi cyangijwe n’abantu ariko bamwe mubo bakaba barafashwe.

Hafashwe 13 mu bantu 15 bivugwa ko babigizemo uruhare nk’uko amakuru dufite abivuga.

Byakurikiwe n’impanuka y’ubwato butujuje ibisabwa mu gutwara abantu mu mazi, bwari buhitanye abaturage 42 bambukaga urwo ruzi, bagatabarwa bataraburira ubuzima bwabo muri iyo mpanuka.

Imyanzuro y’iriya nama Taarifa yabonye igaragaza ko hemejwe guhagarika abaturage kwambuka uruzi rwa Nyabarongo bakoresheje ubwato bw’ibiti  bwa gakondo mu gihe hataraboneka uburyo  bukwiye bwo kubambutsa.

Ikomeza igira iti: “Inama za Komite z’umutekano z’Uturere twa Kamonyi, Muhanga, Rulindo na Gakenke  zigomba guhura n’amakoperative ari mu bucuruzi bwo gutwara abantu mu mazi mu ruzi  rwa Nyabarongo, akagezwaho ibisabwakugira ngo bemererwe gukora uwo murimo.”

“Harimo ubwato bufite moteri, amakoti y’ubutabazi (life jacket), ubwishingizi , igitabo cyandikwamo abambuka kandi amahirwe ku ishoramari agahabwa  bose, haherewe ku makoperative n’ibigo byakoraga uwo mwuga ndetse n’abandi babifitiye ubushobozi bagaragaza  ko babishaka.”

Hananzuwe ko ubuyobozi bugomba kubarura ibyambu byose bikoreshwa n’abaturage, hagatoranywamo bike byakomeza gukora ariko byubahirije ibisabwa kandi bigafasha abaturage batavunitse, mu rwego rwo kubasha gusuzuma imikorere yabyo ko yujuje ibisabwa.

Hanafashwe icyemezo cyo kuganiriza abaturage ku ngamba zafashwe zo kubarengera ndetse no kubashishikarikariza kwita no kwirindira ibikorwa remezo byabo.

Imyanzuro iti: “Mu gihe hataraboneka ubundi buryo abaturage bakoresha bagenderana, inzego z’umutekano na RDF biyemeje kuba bakomeje gufasha abaturage kwambuka hakoreshejwe ubwato bwa Marine bwari bwaje gufasha abaturage.”

Hemejwe ko ubuyobozi bukomeza gukora  ubuvugizi ku nzego zisumbuye, ikiraro cya Gahira kigasanwa byihuse.

Ibi bizajyana no  gushakisha no gukurikirana mu butabera abagizi ba nabi bangije ikiraro cya Gahira ndetse n’abandi bose babiri inyuma bagakurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

Bemeranyije no guteganya mu ngengo y’imari kongera umubare w’Inkeragutabara zirinda ibikorwa remezo by’ibanze harimo ibiraro.

TAGGED:featuredGakenkeMuhangaNyabarongoUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Bambara Amadarubindi Baba Abahanga Kurusha Abatayambara
Next Article Kenya N’ u Bushinwa Basinye Amasezerano Mu Bucuruzi Harimo N’Ubw’Amafi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?