Ubwato Bwarimo Abantu 31 Bwarohamye Mu Nyanja

Ubwato Seastory

Ubuyobozi mu nzego z’umutekano mu Misiri butangaza ko hari ubwato bwarohamye abantu 17 mu  bari baburimo baburirwa irengero.

Bwarohamye ubwo barimo bwambuka Inyanja Itukura, abantu 28 bo bararohorwa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere taliki 25 Ugushyingo, 2024 nibwo amakuru y’ibyo byago yamenyekanye.

Ku wa Gatandatu nibwo buriya bwato bwatsutse buva ku mwaro w’ahitwa Marsa Alam rurimo abantu 31 n’abakozi 14.

- Kwmamaza -

Umusirikare mu ngabo za Misiri zirwanira mu mazi witwa Major General Amr Hanafi yavuze ko abarokotse bashyizwe ahantu bari guhererwa ubufasha.

Yabwiye BBC ko abasirikare barwanira mu mazi bari gukora uko bashoboye ngo barebe ko hari abarokotse baboneka bagihumeka.

Abenshi mu bari baburimo ni Abanyamisiri ariko harimo na ba mukerarugendo bo mu Bwongereza, muri Suwede, mu Bushinwa n’abandi.

Marsa Alam ni agace ka Misiri kazwiho gusurwa na ba mukerarugendo bakunda kugendera ku byuma biserebeka bita skis ndetse n’ahantu hakunda kugaragara ibinyabuzima bitandukanye hitwa ‘coral reefs’ mu magambo y’Icyongereza.

Ubwato bwakoze iyo mpanuka bwakozwe mu mwaka wa 2022 nk’uko ubuyobozi bw’ikigo kibugenga kitwa Dive Pro Liveabroad bubyemeza.

Bureshya na metero 44 z’uburebure bukaba bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 36.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version